Isi yuzuyemo amategeko menshi afasha abayituye kubaho neza no kwirinda ibyahungabanya umutekano n’umudendezo w’abandi cyangwa se ibidukikije. Hari ibihugu bimwe bibamo amategeko yihariye bitewe n’umuco wabo cyangwa se ikindi cyihariye cyatumye itegeko runaka rishyirwaho. Kwambara imyenda y’umuhondo muri Malaisie, kubyinira mu kabyiniro nyuma ya saa sita z’ijoro mu Buyapani cyangwa […]

Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rukomeje kumva icyo abagabo 18 bavuga ku bihano basabiwe n’ubushinjacyaha. Baregwa ibyaha by’iyicarubozo mu magereza. Uhereye kuri Augustin Uwayezu wari umuyobozi wungirije wa Gereza ya Nyakiriba I Rubavu uri mu basabiwe gufungwa burundu, yasabye urukiko gutesha agaciro ikirego cy’ubushinjacyaha akagirwa umwere. Naho Innocent Kayumba bagenzi be […]

Muri Rwamagana,abaturage bemeza ko kuva hafungurwa ikigo kigamije guteza imbere isuku n’isukura bungutse ubumenyi ndetse binabegereza ibikoresho byibanze bari bakeneye. Umuyobozi w’ Ikigo cy’ isuku n’isukura mu Karere ka Rwamagana, Kabagambe Godfrey avuga ko habaye impinduka zikomeye mu myumvire y’abantu kugira ngo umuco n’isuku n’isukura wimakazwe. Kabagambe avuga ko kwegereza […]

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 26 Mutarama 2024, Abayobozi bakuru n’abarwanashyaka ba Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) bateraniye mu Karere ka Gasabo muri Congress yigiwemo ingingo zitandukanye zigomba kongerwa muri manifesto izakoreshwa mu matora ateganyijwe uyu mwaka. Ibitekerezo byatanzwe n’abarwanashyaka bizanozwa n’itsinda rishinzwe gutegura manifesto, kugirango bijye muri manifesto […]

Umuhanzi nyarwanda utuye muri Australia, Ras Bànamungu wari usanzwe umenyerewe nk’umunyamuziki w’umunyamwuga doré ko yanahimbye injyana ya KINHALL ubu arakataje mu kwandika ibitabo byafasha abantu guhindura ubuzima bwabo. Igitabo cya Ras Bànamungu “Unleashing your potential:A compréhensive guide tol personal développent coaching ” gishobora gufasha umusomyi kumenya byinbitse ubushobozi yifitemo Ku […]

Ibiro bya Perezida w’Amerika – White House – bivuga ko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bemeye ko “bateganya gufata ingamba zihariye zo kugabanya ubushyamirane buriho ubu” hagati y’ibihugu byombi. White House ivuga ko Avril Haines, umukuru w’ubutasi bw’Amerika, n’itsinda bari […]

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bweretse Abasenateri imyanda ya pulasitiki igaragara mu kiyaga cya Kivu ituruka muri Congo, ikomeje kwangiza ibidukikije. Ibi byagaragajwe kuri uyu wa mbere taliki 20 Ugushyingo 2023, ubwo iri tsinda ryagiriraga uruzinduko mu Karere ka Rusizi, mu rwego kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yerekeye imihindagurikire […]

Quick Links