Hashize imyaka irenga 10 gutwika umurambo w’uwapfuye byemewe mu mategeko y’u Rwanda ariko ubu buryo busa n’ubwatinywe n’abantu bose nyamara bugaragazwa nk’imwe mu nzira zafasha kuzigama ubutaka bwakoreshwaga nk’amarimbi. Irimbi rya Rusororo ni rimwe mu yamamaye kubera urujya n’uruza ruhahora ndetse mu gihe gito nta gikozwe ahashyingurwa abantu basanzwe haba […]

Urukiko Rukuru rwa Kigali ruri i Nyamirambo, rwasubitse urubanza Uwajamahoro Nadine aregamo ibitaro bya La Croix du Sud uburangare bwatumye umwana we avukana ubumuga. Umucamanza yagaragaje ko mu iburanisha riheruka hari hasabwe ko raporo yakozwe n’urugaga rw’abaganga n’abavuzi b’amenyo mu Rwanda yazifashishwa mu mikirize y’uru rubanza, kandi ababuranyi bose babyemeranyijeho. […]

Paul Rusesabagina wamenyekanye cyane muri filimi “Hoteli Rwanda” ivuga ku mateka ya Jenoside avuga ko adatungurwa n’abakemanga uruhare rwe mu gufasha kurokora amagana y’Abatutsi bari barahungiye imuri Hotel Mille Collines yayoboraga mu gihe cya Jenoside muw’1994. Avuga ko ibyo yakoze icyo gihe yabikoreye abanyarwanda bose bari bakeneye gutabarwa atarobanuye. Muri […]

Abadepite bo mu Bwongereza banze impinduka zose ku mushinga w’itegeko ujyanye n’u Rwanda zari zakozwe n’abasenateri, mu gihe ibintu bikomeje kubura gica mu nteko ishingamategeko. Uyu mushinga w’itegeko, umaze kugibwaho impaka zikomeye, ubu ugiye gusubira muri sena kugira ngo wongere gusuzumwa kuri uyu wa kabiri. Bibaye mu gihe amakuru yumvikanisha […]

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yaburiye Police FC mbere y’uko amakipe yombi ahurira ku mukino w’Igikombe cy’Amahoro. Uyu ni umukino uteganyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Mata 2024, ubwo haza kuba hatangira gukinwa imikino ibanza ya ½ cy’Igikombe cy’Amahoro. Gasogi United FC […]

Quick Links