Urubanza rwa Uwajamahoro Nadine watakambiye Perezida Kagame rwongeye gusubikwa


Urukiko Rukuru rwa Kigali ruri i Nyamirambo, rwasubitse urubanza Uwajamahoro Nadine aregamo ibitaro bya La Croix du Sud uburangare bwatumye umwana we avukana ubumuga.

Umucamanza yagaragaje ko mu iburanisha riheruka hari hasabwe ko raporo yakozwe n’urugaga rw’abaganga n’abavuzi b’amenyo mu Rwanda yazifashishwa mu mikirize y’uru rubanza, kandi ababuranyi bose babyemeranyijeho.

Uwajamahoro yari ahagarariwe na Me Matimbano mu gihe La Croix du Sud yari ihagarariwe na Me Murasira. Uwajamahoro utuye muri Amerika ntiyari mu cyumba cy’iburanisha.

Umucamanza yabwiye ababuranyi ko Urukiko rwanditse rusaba raporo y’ibyavuye mu isuzuma ryakozwe ku kibazo kivugwa muri uru rubanza ariko rukaba rutarasubizwa.

Ati “Hari icyemezo cyafashwe cyo gutumiza ibyavuye mu rugaga rw’abaganga n’abavuzi b’amenyo mu Rwanda, twanditse ibaruwa kugira ngo baduhe raporo y’ibyo babonye ku kibazo kivugwa muri uru rubanza ariko ntabwo bari badusubiza.”

Urubanza rwimuriwe kuwa 23 Gicurasi 2024 saa tanu n’igice za mu gitondo.

Uwajamahoro yatangiye kugana inkiko nyuma yo kubona ko umwana we yavutse ubwonko bwe bwaraboze, avuga ko ibitaro bitamuhaye serivisi nziza ko ari nabyo byaviriyemo umwana we uburwayi.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije ikirego cye rutegeka ko kidafite ishingiro, runamutegeka kwishyura La Croix du Sud indishyi z’igihembo cy’avoka zingana n’ibihumbi 500 Frw.

Uwajamahoro ntiyishimiye iyo mikirize y’urubanza byatumye ajurira mu Rukiko Rukuru.

Ubwo Perezida Kagame yari yitabiriye Rwanda Day yabereye i Washington DC tariki ya 2-3 Gashyantare 2024, Uwajamahoro yamugejejeho iki kibazo inzego zinyuranye zikomeza kugikurikirana.

|Oasis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Impaka mu Badepite ku gutwika imirambo mu Rwanda

Fri Apr 26 , 2024
Hashize imyaka irenga 10 gutwika umurambo w’uwapfuye byemewe mu mategeko y’u Rwanda ariko ubu buryo busa n’ubwatinywe n’abantu bose nyamara bugaragazwa nk’imwe mu nzira zafasha kuzigama ubutaka bwakoreshwaga nk’amarimbi. Irimbi rya Rusororo ni rimwe mu yamamaye kubera urujya n’uruza ruhahora ndetse mu gihe gito nta gikozwe ahashyingurwa abantu basanzwe haba […]

You May Like

Quick Links