Birangiye Marechal Real Estate ishikirije umuhanzi Yago ikibanza yari yamwemereye

Kampani Marechal Real Esate igurisha ibibanza byubakwamo amazi cyashikirije ikibanza umuhanzi akaba n’ umushushyarugamba Yago.

Iki igikorwa cyabereye i Kigali kur’uyu wa gatanu tariki 3 Gicurasi 2024 aho uyu muhanzi yashyikirijwe ikibanza giherereye mu Karere ka Gasabo.

Muri iki gikorwa cyitabiriwe na benshi Yago yagizwenambasaderi w’Iyi kampanimu gihe cy’Amezi atatu.

Emmanuel UJEKUVUKA, umuyobozi wa Marchal Real Estate avuga ko iki kibanza cyahawe Yago giherereye mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali ari icyo kubakamo gifite agaciro kari hejuru ya miliyoni 20 z’amafranga y’u Rwanda.
UJEKUVUKA kandi avuga ko nyuma yo kubona ko Yago ari umuhanzi ukunzwe bigendeye ku buryo akurikirwa ku mbuga nkoranyambaga ze ngo bahisemo kumugira ambasaderi w’Iyi kampani bakaba basinyanye amasezerano y’amezi atatu ashobora kuvugururwa.

Ku ruhande rw’Umuhanzi Yago avuga ko yishimiye kuba yahawe ikibanza yari yemerewe ndetse agashimira Kampani ya Marchal Real Estate kuba baramugiriye icyizere bakamugira ambasaderi wayo.

Asoza asaba abakunzi be gukomeza kumuba hafi ndetse bakamushyigikira mu bikorwa bye bya buri munsi.

Yaba Marchal Real Estate na Yago bavuga ko kuba iki kibanza cyaratinze gutangwa ndetse hakaba hari ibyari byavuzwe ko haba harabayeho kubeshya uyu muhanzi ndetse bakaza no guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga, aba bombi bavuga ko habayeho amakosa ku mpande zombi ariko bakaza kwicarana bagasabana imbabazi, ubu bakaba bari muri gahunda zireba ibyiza n’iterambere riri imbere.

Marchal Real Estate ni Kampani ikorera mu Rwanda no hanze yarwo ikaba ikora ibijyanye no Kubaka-Kugura-Kugurisha no Gukodesha inzu n’ibibanza.

Ntihabose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Nyarugenge: Abikorera bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bibutswe

Sun May 5 , 2024
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Gicurasi 2024, ku nshuro ya mbere, abikorera mu Karere ka Nyarugenge bateraniye hamwe bibuka ku nshuro ya 30  Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari nako bagaruka ku ruhare rw’abikorera bagenzi babo bagize u mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ryayo ndetse baboneraho no kwiha umukoro […]

You May Like

Quick Links