SADC ivuze ko igiye kugaba ibitero byo ‘kurangiza’ M23

Umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’amajyepfo, SADC, watangaje ko umutwe w’ingabo zawo zoherejwe mu butumwa muri DR Congo ugiye gukora ibitero, ufatanyije n’ingabo za leta, byo “kurangiza inyeshyamba za M23 no kugarura amahoro n’umutekano”.

SADC yatangaje ibi mu itangazo ryamagana ibisasu byarashwe ku mpunzi z’imbere mu gihugu ku nkambi ya Mugunga iri mu nkengero z’umujyi wa Goma, ivuga ko byakozwe na M23, ikemeza ko byahitanye abantu nibura 16 hagakomereka abagera kuri 30.

M23 yahakanye yivuye inyuma ko atari yo yarashe ibisasu ku mpunzi z’i Mugunga. Guverineri w’intara ya Kivu ya Ruguru yavuze ko mu nkambi ya Mugunga hapfuye abagera kuri 14 hagakomereka abarenga 35.

Ingabo za SADC ziri muri Kivu ya Ruguru kuva mu mpera z’umwaka ushize, guhera muri Mutarama (1) zinjiye ‘byeruye’ mu mirwano na M23 zikoresha “intwaro za muzinga ziremereye, indege z’intambara, drones, n’ibifaru mu kurasa” ahagenzurwa na M23, nk’uko umukuru wa M23 yabitangaje icyo gihe.
Haribazwa niba uku kuburira gushya kw’izi ngabo za SADC gusobanuye ko izi ngabo, zikuriwe ahanini n’iza Afurika y’Epfo, zigiye gukoresha imbaraga zidasanzwe za gisirikare muri iyo mirwano.

Hagati aho mu kwezi gushize, ari mu Rwanda, Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yabwiye abanyamakuru ko ahavanye “imbaraga n’ubushake bushya” bwo gushaka “igisubizo cya politike” kuri iyi ntambara yo muri DR Congo.

Gusa itangazo rya SADC ryo ku cyumweru riravuga ko ingabo zayo zigomba gukora ibyo bitero mu “kurengera abasivile n’ibyabo, bugarijwe n’ibikangisho n’ibitero”, “gufungura imihanda icamo ibikenerwa”, “no kurinda abasivile ubuhunzi no kwicwa”.

Ibintu bishobora kumera nabi

Ku wa gatanu nijoro, ibiro bya Perezida Félix Tshisekedi byatangaje ko ahise ava mu ruzinduko yari arimo i Burayi agasubira i Kinshasa kubera ibitero ku mpunzi zo mu nkambi ya Mugunga.

Ni mu gihe hari igitutu gikomeye kuri leta ya Kinshasa kivuye ku baturage bayo bavuga ko leta ikwiye kugira icyo ikora mu gusubiza kuri ibi byabaye ku mpunzi z’i Mugunga, no kurangiza intambara muri rusange.

Kinshasa ifata Kigali “nk’umwanzi wayo nyakuri” nk’uko bisubirwamo n’abategetsi bamwe ba Congo, ko M23 ari igikoresho cya Kigali, kandi hari impungenge ko ibyabaye i Mugunga ku wa gatanu bishobora gutuma aya makimbirane afata indi ntera.

Leta y’u Rwanda ivuga ko Perezida Tshisekedi n’ubutegetsi bwa Congo “bakomeje gukangisha gutera u Rwanda no gukuraho ubutegetsi ku ngufu”, bityo ko u Rwanda “ruzakomeza gufata ingamba zose zemewe mu kurinda igihugu cyacu”.

Bintou Keita ukuriye MONUSCO yasabye impande zose iki kibazo kireba “gukora mu buryo bwo kurangiza amakimbirane no kugera ku gisubizo mu mahoro kandi kirambye ku makimbirane mu karere.”

Assumpta GEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Kigali:Sanga umukwafere Mawo muri Berwa Saloon

Tue May 7 , 2024
Nyuma y’ imyaka 7 akora umwuga wa coiffure, Mawo Ndakaza yemera ko ikintu cyose ukoranye umutima ushaka gishobora guhindura ubuzima. Mawo ni inzobere mu kogoshya abagabo,abagore ndetse n’ abana impano avuga ko akesha nyir’ ibiremwa. Aganira na Oasisgazette.rw ,Mawo avuga uburyo yatangiye kwiyubaka akoresha ubuhanga mu gutunganya products ziribwa nka […]

You May Like

Quick Links