Rwanda: Abashinjwa Iyicarubozo Mu Magereza Barasaba Kugirwa Abere

Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rukomeje kumva icyo abagabo 18 bavuga ku bihano basabiwe n’ubushinjacyaha. Baregwa ibyaha by’iyicarubozo mu magereza.

Uhereye kuri Augustin Uwayezu wari umuyobozi wungirije wa Gereza ya Nyakiriba I Rubavu uri mu basabiwe gufungwa burundu, yasabye urukiko gutesha agaciro ikirego cy’ubushinjacyaha akagirwa umwere.

Naho Innocent Kayumba bagenzi be bafata nk’umucurabwenge mu bikorwa by’iyicarubozo mu magereza, yavuze ko abamushinja ari akagambane bamukoreye.

Naho Innocent Kayumba bagenzi be bafata nk’umucurabwenge mu bikorwa by’iyicarubozo mu magereza, yavuze ko abamushinja ari akagambane bamukoreye.

Uyu na we wigeze kuyobora iyo gereza ya Nyakiriba iri ku Gisenyi, ubushinjacyaha bumusabira gufungwa imyaka 20 no gutanga ihazabu ya miliyoni zirindwi. Na we arasaba kugirwa umwere, agasohoka mu buroko.

Kayumba yasabye Ubushinjacyaha kwitondera amakuru bukura mu magereza avuga ko nyuma y’uko bafatwa bagafungwa hamaze gufatwa abandi bacungagereza bagera mu 100 bafungiwe muri gereza ya Rwamagana.
Abari kuburanira I Rubavu bararegwa imfu z’abafungwa barindwi n’abandi bakuye ubumuga muri gereza. Ni ibyaha ubushinjacyaha buvuga ko byabaye hagati ya 2019-2022.

Oasisgazette

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Wari uziko hari ibihugu bitemewe kwambara umuhondo, Jeans cyangwa gukina ‘Jeux vidéos’ ?

Thu Feb 22 , 2024
Isi yuzuyemo amategeko menshi afasha abayituye kubaho neza no kwirinda ibyahungabanya umutekano n’umudendezo w’abandi cyangwa se ibidukikije. Hari ibihugu bimwe bibamo amategeko yihariye bitewe n’umuco wabo cyangwa se ikindi cyihariye cyatumye itegeko runaka rishyirwaho. Kwambara imyenda y’umuhondo muri Malaisie, kubyinira mu kabyiniro nyuma ya saa sita z’ijoro mu Buyapani cyangwa […]

You May Like

Quick Links