EAC: Perezida Paul Kagame na Salva Kiir wa Sudani y’Epfo baganiriye ku mutekano wa EAC

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na mugenzi we wa Sudani y’Epfo akaba n’umuyobozi w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri iki gihe, bagiranye ibiganiro.

Ku gicamunsi cy’ejo tariki ya 22 Gashyantare 2024, nibwo Perezida Salva Kiir yageze mu Rwanda.

Ibiro by’umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko “Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro byarimo n’ Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr. Peter Mathuki, byibanze ku mpamvu muzi y’umutekano mucye w’Akarere n’ibijyanye n’imikorere ya EAC.”

Ibi biganiro bibaye nyuma yaho umubano hagati y’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba birimo u Rwanda, u Burundi na Congo ujemo igitotsi.

RD Congo yakunze gushinja u Rwanda ushotora iki gihugu ko rushyigikira umutwe wa M23 ukomeje kubuza amahwememo Leta ya Congo.

Ni mu gihe u Burundi nabwo burega u Rwanda kuba bushyigikira umutwe wa RED Tabara uheruka kugaba igitero mu Burundi cyikagwamo abarenga 20.

Ibi birego byose u Rwanda rubyamaganira kure, ruvuga ko ari ibinyoma .

Biteganyijwe ko Perezida Kiir ava mu Rwanda ahita yerekeza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse no mu Burundi, aho azaganira n’abakuru b’ibyo bihugu.

Ni uruzinduko akoze nyuma y’uko mu nama ya 37 isanzwe ya Afurika yunze Ubumwe muri Ethiopia, yasabye ko amakimbirane akomeje kwiyongera mu Burasirazuba bwa DRC, yahoshwa bishingiye ku bushuti n’ubuvandimwe burangwa mu bihugu byo mu Karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Kamonyi: ibisa nk'ibitangaza aho ubutaka butemba nta mvura irimo kugwa byatunguye benshi.

Fri Feb 23 , 2024
Hegitari eshatu zihinzeho imyaka itandukanye zatwawe n’Inkangu imvura itaguye, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarubaka buvuga na bwo bwatunguwe. Abayobozi bavuga ko hari hegitari 3 z’ubutaka bw’abaturage bwariho ibihingwa bitandukanye bwatwawe n’Inkangu mu buryo butunguranye kuko nta mvura yagwaga.Iki kibazo cy’Inkangu yatwaye ubutaka izuba riva cyabaye mu gitondo cyo ku wa Gatatu […]

You May Like

Quick Links