Kohereza abimukira mu Rwanda bikomeje gushyira mu kaga ubutegetsi bwa Sunak

Batumiwe mu biro Downing Street bya Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza ngo basangire ifunguro rya mu gitondo.

Abategetsi bo ku rwego rwo hejuru muri guverinoma batsimbaraye, nibura kugeza ubu, ko amatora aba rwose nkuko ateganyijwe.
Kimwe mu bishoboka – niba barimo kubona ko batsindwa – cyaba kuburizamo amatora. Ibyo byaba ari ukwemera ko batsinzwe – n’ishyano ryaba riguye ku butegetsi bwa minisitiri w’intebe – ariko byaba byoroheje ku ruhande rwe ugereranyije no kuba amatora yakomeza akaba akayatsindwa by’ukuri.

Ariko oya, nabwiwe n’abategetsi bo ku rwego rwo hejuru benshi, ko kuva mu matora bitari bubeho.

Barabizi ko ubwiganze bwa guverinoma buza gushegeshwa – abadepite bamwe bo mu ishyaka riri ku butegetsi rya Conservative baraza kwifata cyangwa batore oya – ariko bagereranya ko baza gutsinda.

Umwe mu bo mu ishyaka rya Conservative ufite amakuru y’imbere yo mu ishyaka agereranya ko bagenzi be barenga 20 baza kwigomeka.

Mu gihe uwo mubare waba utoye oya, aho kwifata, ibintu byaba birimo gukomera cyane kuri guverinoma.

Kandi abigometse bagereranya ko bafite imibare yo gutuma batsinda guverinoma.

Kandi iyo ni yo mpamvu buri jwi ryose rifite agaciro.

Abo mu ishyaka rya Conservative bamaze igihe bareshya ishyaka rya Democratic Unionist Party (DUP) ryo muri Ireland ya Ruguru. Rishobora kuba ryabashyigikira?

Ishyaka rya DUP kuri ubu riracyategereje, rireba icyo rishobora kubyungukiramo.

Kandi abadepite bo mu kanama k’iterambere mpuzamahanga ntibakigiye mu rugendo mu birwa (amazinga mu Kirundi) bya Caraïbes.

Urwo rugendo rwabo rwaburijwemo kubera ko ababakuriye banze guha uruhushya abadepite rwo gutuma bataboneka mu matora yo kuri uyu wa kabiri.

Umwuka w’akaga urumvikana i Westminster, aho inteko ishingamategeko ikorera.

Gahunda ya guverinoma y’Ubwongereza yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro, n’ubutegetsi bwa Rishi Sunak, biri mu kaga.

Oasisgazette

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Australia:Uretse muzika,Ras Bànamungu arakataje mu kwandika ibitabo bikora Ku buzima

Tue Dec 19 , 2023
Umuhanzi nyarwanda utuye muri Australia, Ras Bànamungu wari usanzwe umenyerewe nk’umunyamuziki w’umunyamwuga doré ko yanahimbye injyana ya KINHALL ubu arakataje mu kwandika ibitabo byafasha abantu guhindura ubuzima bwabo. Igitabo cya Ras Bànamungu “Unleashing your potential:A compréhensive guide tol personal développent coaching ” gishobora gufasha umusomyi kumenya byinbitse ubushobozi yifitemo Ku […]

You May Like

Quick Links