Rwamagana: Ikigo cy’ isuku n’isukura umusemburo w’ ubuzima buzira umuze

Muri Rwamagana,abaturage bemeza ko kuva hafungurwa ikigo kigamije guteza imbere isuku n’isukura bungutse ubumenyi ndetse binabegereza ibikoresho byibanze bari bakeneye.

Umuyobozi w’ Ikigo cy’ isuku n’isukura mu Karere ka Rwamagana, Kabagambe Godfrey avuga ko habaye impinduka zikomeye mu myumvire y’abantu kugira ngo umuco n’isuku n’isukura wimakazwe.

Kabagambe avuga ko kwegereza abaturage imisarane igezweho n’ imiti bakoresha mu isuku y’ ubwiherero,gucuruza ibikoresho by’ isuku n’isukura ndetse no guhugura abakangurambaga mu by’ isuku n’isukura ni bimwe mu bikorwa by’ ingenzi byakozwe n’ Ikigo cy’ isuku n’isukura cy’ i Rwamagana kuva muri 2018.

ATI” Icyizere dufite uyu munsi ni uko iki kigo cyatangiye kiri Ku rwego rw’akarere ariko ubu twatangiye kumanuka mu mirenge, Utugali ndetse n’imidugudu twegereza abaturage ibi bikoresho by’ isuku n’isukura ariko tunabahugura tubibutsa akamaro ko kugira ubwiherero busukuye ndetse no gutura no kurara ahantu heza.”

Mu rwego rwo gusangiza abaturage b’i Rwamagana ndetse n’abanyarwanda muri rusange ibyiza by’ isuku n’isukura, Kabagambe avuga ko n’ ubwo iki Ikigo ayoboye ari icy’ ubucuruzi icyo bagamije ni ukorohereza abaturage mu kugabanya ibiciro by’ibikoresho nkenerwa by’isuku n’isukura.

N’ubwo bimeze bityo, Godfrey Kabagambe avuga ko hakiri imbogamizi zo kuba Hari products bakirangura hanze nka Kenya, Ku buryo zihenda ariko icyizere kikaba gihari ko zikorewe mu gihugu byarushaho gufasha abagenerwabikorwa kugira ubuzima buzira umuze.

Nyuma yo kwitegereza uko gahunda y’isuku n’isukura ihagaze muri Rwamagana, Umukozi wa RBC, Hitiyaremye Nathan asaba abaturage kurushaho kugana Ikigo gucuruza ibikoresho by’ isuku n’isukura.

Ati; “N’ubwo twakora ubukangurambaga bumeze bute, mu gihe abaturage badafite ibikoresho by’ isuku n’isukura byaba Ari ikibazo gikomeye, niyo mpamvu dukomeje kubasaba Kugira isuku ku mubiri,ubwiherero ndetse no mu ngo”.

Ibi bigo byashinzwe mu buryo bwo gushyigikira gahunda ya leta yatangijwe mu 2016, irebana no kurushaho kwegereza abaturage ibikoresho na serivisi z’isuku n’isukura.

Ibi bigo bigenzurwa n’uturere, bigizwe n’ibice bitatu birimo ahabera amahugurwa ku isuku n’isukura, ahacururizwa ibikoresho bitandukanye na serivisi zirebana n’isuku ndetse n’igice kiberamo imurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Rwanda: Abashinjwa Iyicarubozo Mu Magereza Barasaba Kugirwa Abere

Tue Feb 13 , 2024
Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rukomeje kumva icyo abagabo 18 bavuga ku bihano basabiwe n’ubushinjacyaha. Baregwa ibyaha by’iyicarubozo mu magereza. Uhereye kuri Augustin Uwayezu wari umuyobozi wungirije wa Gereza ya Nyakiriba I Rubavu uri mu basabiwe gufungwa burundu, yasabye urukiko gutesha agaciro ikirego cy’ubushinjacyaha akagirwa umwere. Naho Innocent Kayumba bagenzi be […]

You May Like

Quick Links