BITEYE UBWOBA: UMUNYESHURI WIGA MURI KAMINUZA YAKUYEMO INDA UMWANA AMUTA MURI PUBERI


Kuri uyu 1 Ukuboza 2023 mu masaha ya mugitondo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ryahuye hamenyekanye amakuru y’umukobwa tutaramenya imyirondoro ye, utuye mu macumbi ya Kaminuza azwi ku izina rya Benghazi wakuyemo inda iri mu Kigero cy’amezi arindwi nuko umwana amushyira mu isashi (sachet) amujugunya mu indobo ishyirwamo imyanda (Pubelle) ibyo byaje kumenyekana ubwo abakozi bakora amasuku bamenyerewe ku izina ryaba Cleaner bazaga mu kazi.
Mugihe twamenyaga aya Makuru urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB hamwe n’ubuyobozi bwa Kaminuza Ishami rya Huye bari bamaze kuhagera barimo gukurikirana icyo kibazo gusa ntago twabashije kuvugana nabo kuko igikorwa k’iperereza cyari cyatangiye. mu nkuru ikurikira turaza kubamenyesha ibiraza kuba byavuye mu iperereza.

Ni ryari gukuramo inda mu Rwanda bidafatwa nk’icyaha?

Ese gukuramo inda bikorwa gute? Ni izihe mpamvu zishobora gutuma umuntu akuramo inda ntakurikiranwe n’amategeko? Ese uwahohotewe agaterwa inda nyuma igakurwamo uwamuhohoteye akayimutera ashobora gukurikiranwa mu mategeko?

Nyuma y’uko tubisabwe n’abasomyi bacu, twabateguriye inkuru isobanura ibyo amategeko ateganya ku gukuramo inda n’uko bikorwa.

Ubundi amategeko ahana umuntu ukuyemo inda n’ufashije undi kuyikuramo.

Umuntu wese wikuyemo inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW).

Umuntu wese ukuramo undi muntu inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5).

Umuntu wese, ku bw’uburangare cyangwa umwete muke, utuma umuntu akuramo inda, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo gukuramo inda biteye ubumuga byemejwe n’umuganga ubifitiye ububasha, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).
Iyo gukuramo inda biteye urupfu, uwakuriwemo inda yaba yabyemeye cyangwa atabyemeye, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu.

Nyuma y’uko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ibisabye , ingingo zihana iki cyaha zaravuguruwe mu rwego rwo gutanga uburenganzira bwo gukuramo inda ku bantu bamwe .

Mu ngingo ya 125 y’iri tegeko ariko hagaragaramo irengayobora kuri iki cyaha aho hari impamvu ziteganya ukutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda.

Nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda byakozwe kubera impamvu zikurikira:

1º Kuba utwite ari umwana.

2º Kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato.

3º Kuba uwakuriwemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato.

4º Kuba uwakuriwemo inda yaratewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri.

5º Kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

Fabrice HAKUZIMANA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Kohereza abimukira mu Rwanda bikomeje gushyira mu kaga ubutegetsi bwa Sunak

Tue Dec 12 , 2023
Batumiwe mu biro Downing Street bya Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza ngo basangire ifunguro rya mu gitondo. Abategetsi bo ku rwego rwo hejuru muri guverinoma batsimbaraye, nibura kugeza ubu, ko amatora aba rwose nkuko ateganyijwe. Kimwe mu bishoboka – niba barimo kubona ko batsindwa – cyaba kuburizamo amatora. Ibyo byaba ari ukwemera […]

You May Like

Quick Links