RWANDA: Benshi baremeza ko kubona serivisi zerekeranye n’ubuvuzi bw’indwara z’umutima bisigaye byoroshye

1

Mu gihe inzego z’ubuzima mu Rwanda zikomeje gukaza ingambwo zo kurwanya indwara zitandura zirimo n’indwara z’umutima, hari bamwe mu bahawe ubu buvuzi bemeza ko bagereranyije no mu bihe byashize, kwivuza indwara y’umutima bisigaye biborohera cyane, ibi bigashimangirwa na Minisiteri y’Ubuzima yizeza Abanyarwanda bose ko mu gihugu hasigaye hatangirwa ubuvuzi bw’indwara y’umutima, bitandukanye n’uko mbere bajyaga kuyivuriza mu mahanga cyangwa abayivura bakaza mu Rwanda nzabwo bakahaboneka mu gihe gito bakisubirira iwabo.

Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 23 Gashyantare 2024, mu nama y’impuguke yateguwe n’Ikigo cy’igihug cy’Ubuzima (RBC), iyi nama ikaba yigaga kuri gahunda y’ubuvuzi bw’indwara z’umutima ku buryo burambye, aho byatangajwe ko kubaga umutima bimaze hafi umwaka bikorerwa mu Rwanda ku buryo buhoraho, ndetswe bakaba basigaye nibura babaga abantu 8 barwaye umutima mu cyumweru kimwe.

Nk’uko byagaragajwe indwara y’umutima isigaye ivurirwa mu Rwanda, bitandukanye na mbere kuko abayirwaraga bajyaga kuyivuriza mu bihugu bya kure bibahenze, kuri ubu inzobere mu buvuzi bw’izi ndwara zirimo zirategura Gahunda y’imyigishirize y’ubuvuzi, aho zarebeye hamwe iterambere ry’ubuvuzi bw’umutima mu Rwanda n’uko bwakongerwamo imbaraga.

Umuyobozi ushinzwe imyigishirize n’iterambere ry’abakozi bo kwa muganga muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Menelas NKESHIMANA, avuga ko n’ubwo hari ibyakozwe mu kuvura indwara y’umutima mu Rwanda, ariko abaganga b’inzobere bakenewe badahagije, yizeza ko mu Rwanda hagiye kongerwa umubare w’ababishoboye binyuze mu kubigisha.

Yagize ati: “Hari igihe cyageze nta muganga numwe dufite ushobora kuvura umutima, nta muntu ushobora kubaga umutima mu Rwanda, ngirango imyaka 17 ishize hari ibyakozwe umuntu wambere yavuwe umutima arabagwa mu Rwanda, ariko ugereranije n’abarwayi bategereje abo bavura umutima, babaga umutima ntibahagije, rero igisubizo kubirimo ni uko siterateji y’igihugu ni uko ari ukongera abo ba ganga, aba Dogiteri, Ababaga, ari abaforomo, nabo bose barateganijwe.”


Uwitwa Sangano Etienne, mu mwaka wa 2006 yarwaye indwara y’umutima, ariko yaje kuyikira, yemeza ko ubuvuzi bw’iyi ndwara buhenze, ariko agasanga byorohera abadaceceka ngo bavuge ko bayirwaye.

Yagize ati: “Kwivuza umutima navuga ko hambere ariho byari bigoye, mu gihe cya 2006, niho nahuye n’icyangoye kijyanye n’ubushobozi kuko ahongaho nasabwaga miliyoni 30 kugira ngo mbashe kujya kwivuza, kwivuza umutima nyirizina ntabwo bihendukiye buri Munyarwanda, ariko hamwe n’inzego zitwegereye, aho tugenda dutanga ibibazo byacu baratwakira bakatwumva kandi bakadufasha kwivuza.”

Dr Ntaganda Evaliste,umukozi wa Minisiteri y’ubuzima ushinzwe gahunda z’indwara z’umutima mu Rwanda, asobanura ko hari indwara zivukanwa, ariko hari n’indwara y’umutima yakwirindwa mu gihe habayeho kwitwararika ibirimo inzoga n’itabi.

Yagize ati: “Indwara z’umutima ziri ukubiri, hari indwara abantu barwara, uzifashe wenda nkubungubu ukarwara indwara y’umutima kandi utari uyirwaye, ariko hari n’indwara z’umutima umuntu avukana, hakaba hari nk’igice cy’umutima cyavuka kitameze neza kigatuma umuntu arwara umutima, ubwo rero ibijyane no kwitwararika ni muri za ndwara umuntu ashobora gufatwa…ibyo byo twabyirina, niba bavuga imyitozo ngororamubiri niba bavuga kutanywa inzoga nyinshi, niba bavuga kureka itabi, niba bavuga kwisuzumisha hakiri kare, ibyo byose ni ukujyana no kwirinda.”

Mu bitaro byitiriwe umwami Faisal, niho honyine mu Rwanda batanga ubuvuzi bw’indwara y’umutima, aho bakira nibura abarwayi bagera kuri 6 ku munsi.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko mu Rwanda 14% by’abarwaye indwara y’umutima ibahitana, mu gihe buri mwaka ku isi hose iyi ndwara ihitana Miliyoni 17 n’ibihumbi 900.

Fabrice HAKUZIMANA

One thought on “RWANDA: Benshi baremeza ko kubona serivisi zerekeranye n’ubuvuzi bw’indwara z’umutima bisigaye byoroshye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

KAMONYI: Impanuka ikomeye yakomerekeyemo abarenga 20<img src="http://oasisgazette.rw/wp-content/uploads/2024/02/impanuka_22-2-860x596-1-300x208.jpg" alt="" width="800" height="208" class="alignnone size-medium wp-image-576" />

Mon Feb 26 , 2024
Abantu 25 bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka itwara abagenzi ya RITICO Express, yo mu bwoko bwa Bus Yutong, yavaga i Kigali yerekeza mu karere ka Huye. Amakuru avuga ko iyi mpanuka yabaye ubwo imodoka yari igeze mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge, mu Kagari ka Nkingo, mu mudugudu wa […]

You May Like

Quick Links