Huye:Imyanda yabaye igishoro Ku rubyiruko rwari rwaribuze

Bamwe bayifata nk’ikibazo kibangamiye ubuzima ariko abandi bakayibonamo igishoro cyabyara inyungu.

Rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Huye ruvuga ko imyanda myinshi ituruka muri uyu mujyi ishobora kubyazwa umusaruro iramutse itunganyijwe neza kandi bigakorwa n’ababizi.

Biyemeje gushinga ikigo cyo kwegeranya iyi myanda no kuyitunganya kuburyo bayikuramo ifumbire. Ni ifumbire bemeza ko ari nziza kandi ko itangiza ubutaka kuko nta binyabutabire bayongeramo nk’izindi fumbire mvaruganda.

Uretse iyi fumbire, uru rubyiruko ruvuga ko hari n’ibindi byinshi bakora bivuye mu myanda itabora, nka plastiki, cyakora ngo amikoro akaba akiri makeya.

Mu cyanya cyahariwe inganda cya Huye, mu majyepfo y’u Rwanda, ni ho hakusanyirizwa imyanda yose iva muri uwo mujyi.

Akazi ko kuvangura imyanda gakorwa n’itsinda ry’abasore n’inkumi. Itabora igashyirwa ku ruhande rumwe, ibora igashyirwa ku rundi ruhande. Iyi ikaba ari nayo ikurwamo ifumbire.

Shalom Tuyishime ni umukozi wa Greencare Rwanda Ltd, ikigo cyatangijwe n’urubyiruko kigamije kwegeranya imyanda yo mu mujyi wa Huye (Butare) kikayibyazamo umusaruro w’ifumbire.

Tuyishime agira ati: ”Ni igitekerezo cyaje mu mwaka wa 2015 kizanywe n’abasore n’inkumi bigaga iby’ubutaka muri kaminuza.

“Bakabona ikibazo cy’imyanda yamenwaga ahazwi nko mu Rwabayanga. Batekereza uko iyi myanda yabyazwa umusaruro.

“Iyo myanda itangira gutoranywa, ibora ikavamo ifumbire, itabora ikaba yasubizwa mu nganda igakorwamo ibindi bikoresho.”

Ni inzira ndende kuva ku myanda ikurwa mu ngo z’abaturage ukagera ku ifumbire iboneka iyo imyanda imaze gutunganywa.

Tuyishime avuga ko hari amatsinda ashinzwe gutoranya imyanda itabora irimo plastiki, amashashi, amacupa, n’ibindi.

Hakaba n’irindi tsinda rikora ifumbire, rigenda riyihindagura kugeza igihe iboze ikaba ifumbire.

Hari kandi n’itsinda rishinzwe kuyiyungurura “kugira ngo tugire ifumbire nziza”, nkuko Tuyishime abivuga. Avuga ko iryo tsinda ari na ryo riyipakira mu mifuka.

Ifumbire itunganywa n’uru rubyiruko ishobora kuba kimwe mu bisubizo ku butaka bw’aka gace burimo ubusharira ndetse n’ubutagitanga umusaruro kubera guhingwa cyane.

Kalisa Cassien ni umuhinzi wo mu murenge wa Huye. Ahinga cyane ibigori.

Avuga ko ”ifumbire abaturage bikorera bayikora mu bumenyi bwabo bukeya.

”Ifite igihe igomba kumara mu butaka. Ariko akarusho k’iyi ni uko iramba mu butaka. Igumamo igakomeza gutunga ibihingwa.”

Ayishima ubwiza ariko nanone ngo haracyariho ikibazo cy’igiciro cyayo. Iyi fumbire igurwa amafaranga 100 ku kilo. Abaturage bashobora kuyigondera si benshi ugereranije n’ingano y’iyo bakenera.

Tuyishime, wa wundi wo mu kigo Greencare, avuga ko na bo bazi ko igiciro kitoroheye abahinzi ariko na bo ngo ntibyaborohera kukigabanya iyo batekereje ku kiguzi gikenerwa kugira ngo bagere kuri iyi fumbire.

Kuva mu mwaka wa 2017, ikigo Greencare kivuga ko gitunganya ibishingwe bivamo ifumbire iri hagati ya toni 800 na toni 1000 buri mwaka. Iyi ngo ni nkeya cyane ariko ni yo bafitiye ubushobozi bwo gutunganya.

Mu gihe baba bagize amikoro yisumbuyeho, Greencare ngo yashobora kongera ingano y’ifumbire ikora kuko ikenewe cyane.

Bavuga ko imashini bafite kugeza ubu nta bushobozi zifite bwo kurenza toni 1000 ku mwaka.

Ikindi ngo bashobora no gutunganya imyanda itabora, nk’ikomoka kuri plastiki bakayikoramo ibindi bintu, dore ko na yo ari myinshi muri aka gace bakoreramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Musanze: Amazu acururizwamo yafashwe n' inkongi

Tue Nov 21 , 2023
Amazu acururizwamo mu karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda yafashwe n’inkongi y’umuriro. Nta mvano y’iyi nkonmgi yatangajwe gusa ubuyobozi bwavuze ko intandaro ishobora kuba ari gaze y’imwe muri resitora zikorera aho yaturitse. Ibikoresho bibarirwa mu gaciro k’asaga Miliyoni 65 n’ibihumbi 300 y’u Rwanda ni byo bimaze kumenyekana ko byangijwe […]

You May Like

Quick Links