Musanze: Amazu acururizwamo yafashwe n’ inkongi

1

Amazu acururizwamo mu karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda yafashwe n’inkongi y’umuriro.

Nta mvano y’iyi nkonmgi yatangajwe gusa ubuyobozi bwavuze ko intandaro ishobora kuba ari gaze y’imwe muri resitora zikorera aho yaturitse.

Ibikoresho bibarirwa mu gaciro k’asaga Miliyoni 65 n’ibihumbi 300 y’u Rwanda ni byo bimaze kumenyekana ko byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’igorofa ry’ubucuruzi iri muri Gare ya Musanze.

Iyo nzu yafashwe n’inkongi y’umuriro saa mbili z’igitondo cyo ku wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2023, bigakekwa ko yaba yatewe na Gaz yari muri resitora ikorera muri iryo duka yaturitse bigakongeza umuriro wahise ukwira igice cyose cyo hejuru cy’iyo nyubako igeretse inshuro imwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko ubu bamaze kubarura ibintu byari muri ayo maduka bifite agaciro ka Miliyoni 65 n’ibihumbi 300 byangijwe n’iyo nkongi y’umuriro.

One thought on “Musanze: Amazu acururizwamo yafashwe n’ inkongi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Ni izihe nyungu U Rwanda rufite mu kwakira abimukira Bava mu Bwomgereza?

Tue Nov 21 , 2023
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko inyungu u Rwanda rufite mu masezerano yo kwakira abimukira bo mu Bwongereza ari izo kurokora ubuzima bw’abirabura bapfira mu nyanja bagiye muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Impamvu ni uko ubuyobozi bw’igihugu n’Abanyarwanda muri rusange banyuze mu mateka mabi […]

You May Like

Quick Links