Bugesera : Ikoranabuhanga rigiye gukemura ibibazo

Mu rwego rwo gukusanya amakuru no gukemura ibibazo by’abaturage ku buryo bwihuse, akarere ka Bugesera kashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bwitwa “Wisiragira”, bukoreshwa habikwa no gutanga amakuru kuva mu nzego zo hasi kugera ku Karere.

Ibi byagaragajwe mu gihe Akarere ka Bugesera kari mu Kwezi kw’imiyoborere myiza ku nsanganyamatsiko igira iti “Imiyoborere myiza, umuturage ku isonga.”

Muri Kamena 2023, nibwo ubu buryo mu ikoranabuhanga bwatangijwe, hagamijwe kugira uburyo bugezweho kandi bwizewe bwo guhanahana no kubika amakuru mu gucyemura ibibazo by’abaturage.

Ni uburyo bwibitseho ubushobozi bufasha umuyobozi mushya winjiye mu nshingano kutayobywa n’umuturage ku kibazo runaka cyangwa ngo umuyobozi abe yasiragiza umuturage avuga ko ikibazo cye atakizi.

Ubu buryo bufasha kandi abayobozi kudakora dosiye nshya kuko abayobozi baba barakiriye ikibazo cy’umuturage baba barabitse amakuru y’ikibazo yabagejejeho n’umwanzuro bamuhaye.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2023, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi yashimangiye ko uburyo bwa “Wisiragira” bwabaye igisubizo mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Yagaragaje ko mu Kwezi kw’imiyoborere ubu buryo bwafashije abaturage n’abayobozi kuko bwavuguse umuti w’ibibazo bidindiza iterambere ry’Akarere muri rusange.
Yagize ati
” Bitandukanye n’uburyo bwari busanzweho aho umuturage yahoraga agendana impapuro agaragaza ibibazo afite, ni mu rwego rwo kugera ku cyerekezo cya Smart Bugesera”.
Mayor Mutabazi yasobanuye ko hashyizweho itsinda ry’abayobozi batanu bahoraho, bafasha gukemura ibibazo by’abaturage mu buryo bwihuse.

Ishusho y’Akarere

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yagaragaje ko ibikorwa remezo biri kuzamurwa mu Bugesera n’imitere yaho bikomeje gukurura abashoramari n’abandi bifuza kuhatura uko bwije n’uko bucyeye.
Yunzemo ko ibyiza bitaraza kuko hari ibikorwaremezo birimo kubakwa bitanga akazi ku batuye Akarere ka Bugesera n’abandi baturuka hirya no hino mu gihugu.
Ati “Bizatanga umusasuro mu gihe bizaba bitangiye gukora nk’ikibuga cy’indege cya Gashora n’ibindi n’ibindi.”

Umutekano w’Akarere umeze neza haba ku mbibi z’Akarere n’ahandi gusa ibibazo by’ubujura, kwihesha ikintu cy’undi amakimbirane mu muryango, gukubita no gukomeretsa biracyagaragara.

Yavuze ko hari Ibigo Nderabuzima byubatswe ariko bagihanganye no kugeza Poste de Sante mu tugari twose no kugenzura imikorere yazo.

Baracyafite umukoro wo kurushaho kongera ibyumba by’amashuri n’intebe abanyeshuri bicaraho kuko hari ahakiri ubucucike.
Ikibazo cy’abarimu bajya mu kiruhuko bakabura abasimbura byagaragjwe nk’ibidindiza imyigire y’abanyeshuri.

Mayor Mutabazi yashimangiye ko mu miyoborere n’ubutabera bahagaze neza bakurikije amateka y’Akarere n’ukuntu abaturage babanye by’umwihariko n’uko ibibazo bivutse bivugutirwa umuti.

Mu kwezi kw’imiyoborere myiza mu Karere ka Bugesera hari ibikorwa bigikomeje birimo icyumweru cyahariwe serivisi z’ubutaka no gukemura ibibazo by’abaturage muri rusange.

Albert Rugwiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Yolande Makolo ashimangira ko U Rwanda rutekanye

Tue Nov 21 , 2023
Umuvugizi wa guverinoma, Yolande Makolo yabwiye Televiziyo y’Abongereza ya Sky TV ko harimo kunozwa amasezerano azatuma kohereza mu Rwanda abimukira basaba ubuhungiro mu Bwongereza byoroha, kuko u Rwanda rufite intego yo kubera igihugu cy’amahirwe impunzi n’abimukira baba bahunga ibibazo mu bihugu byabo. Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Sky TV, Umuvugizi […]

You May Like

Quick Links