Victoire Ingabire yunze mu rya Tshisekedi ashimagiza “Wazalendo”

seeing how our clients and our featured partners are using the new publishing tools at their disposal. Not convinced that the new WordPress editor is powerful enough for enterprise clients? Think again!

Ingabire Victoire yongeye gushyira hanze ibitekerezo bye, ashimagiza umutwe wa Wazalendo ubarizwamo umutwe wa FDLR, avuga ko ibikorwa uri gukora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari iby’ubutwari.

Hashize imyaka myinshi Ingabire adatana n’ibikorwa bivuga ibigwi FDLR n’abambari bayo. Kuri iyi nshuro, yumvikanye ashima umutwe wa Wazalendo, ubarizwamo abarwanyi b’imitwe itandukanye yitwaje intwaro muri Congo.

‘Wazalendo’ ni ijambo ry’Igiswahili risobanura ‘Abakunda igihugu’. Ni Ihuriro ry’Imitwe yitwaje Intwaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC. Ryatangiye kuvugwa cyane mu ntambara Ingabo za Congo yashoje ku mutwe wa M23 aho aba barwanyi aribo bashyirwa imbere ku rugamba.

Usibye kuba abarwanyi bo muri uyu mutwe barimo abo muri FDLR, barimo abahoze barinda ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro n’abandi bava impande zose.

Wazalendo yabayeho kuva mbere y’uko na M23 yongera kugaba ibitero kuri FARDC. Gusa icyo gihe nta mbaraga yari ifite. Ryari nk’izina ariko ridafite ibikorwa bifatika.

Wasangaga nka PARECO-FF yihuje na APCLS, CMC na FDD, bavuga ko bose bari kurwanira inyungu runaka.

Mu mikorere yayo bitewe n’uko buri mutwe uba ufite umuyobozi wayo, iri huriro nta muyobozi uzwi rigira ndetse n’abashobora kubyiyitirira baba bashaka inyungu z’amafaranga cyangwa ubudahangarwa bakura mu gukorana na FARDC.

Bamaze iminsi bakora ibikorwa by’ubunyamaswa mu Burasirazuba bwa Congo, bica abaturage b’inzirakarengane, abandi bakabakorera ibya mfura mbi.

Ingabire Victoire yavuze ko ibikorwa bya Wazalendo ari nta makemwa kandi ko abishyigikiye. Mu magambo ye yagize ati “Ntewe ishema n’ibikorwa bya Wazalendo, nakurikiye ikiganiro cya Perezida wanyu, ubwo yabavugagaho. Muri make ni abaturage bahagurutse kugira ngo baharanire uburenganzira bwabo, barengere imitungo yabo, kugira ngo badakomeza guhura n’ibibazo.”

Yungaga mu magambo ya Tshisekedi uherutse kubwira itangazamakuru ko Wazalendo ari abasivile bafashe icyemezo cyo kurinda igihugu, bitanga ngo barinde inyungu z’abaturage bose kuko batari bizeye ko ingabo za FARDC zifite ubushobozi bwo kubacungira umutekano.

Ati “Ni ubutwari ni yo mpamvu FARDC ibafasha. Ntabwo mbihisha kuko si icyaha bakora, ni ukurwanira igihugu bafite impamvu n’umuhate. Si abanyabyaha nka M23 na RDF.”

Nta gishya kuri Ingabire

Ingabire yayoboye RDR mu 1998 yahindutse ijwi ry’abo avuga ubu ko “ari abasigaye mu ngabo zatsinzwe n’inyeshyamba zagize uruhare muri Jenoside” babaye mu mitwe itandukanye yitwaje intwaro nka ALIR, FDLR, FLN n’indi.

Mu bihe bitandukanye, yakunze gutagatifuza umwe muri iyi mitwe, avuga ko “FDLR yashinzwe n’impunzi z’Abanyarwanda muri RDC nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda muri Jenoside, biyemeje kurwana intambara nk’uburyo bwari kubafasha kongera gufata ubutegetsi.”

Kuva mu 2010 ubwo Ingabire yatabwaga muri yombi, hakunze kuvugwa uburyo yakoranye inshuro nyinshi n’imitwe igamije guhungabanya u Rwanda, uhereye kuri FDLR n’indi.

Ku wa 21 Mata 2010, Uwari Umushinjacyaha mu rubanza rwe, Richard Muhumuza, yabwiye Urukiko rwa Gasabo ko Ingabire yakoranye na FDLR, asaba bamwe mu bayigize kwitandukanya n’abandi, bagashinga umutwe FDU CDF, bafite muri gahunda guteza umutekano muke mu Rwanda.

Icyo gihe yashinjwaga na Lt Col Nditurende Tharcisse wasobanuye ko bagiranye imishyikirano, Ingabire amusaba kwitandukanya na FDLR bagashinga umutwe w’abasirikare wa FDU-Inkingi, ndetse ko yanamwoherereje itike kuri Western Union, bahurira i Kinshasa mu 2008 na Brazzaville babiganiraho. Mu biganiro byabo, ngo bategura ibikorwa by’iterabwoba n’intambara mu Rwanda.

Mu Ukwakira 2019, mu Karere ka Musanze abantu bitwaje intwaro bagabye ibitero mu baturage, bica 14 mu buryo bubabaje abandi barakomereka. Abagabye icyo gitero bemereye itangazamakuru ko baturutse mu mutwe wa RUD Urunana, mu rwunge rw’indi mitwe yitwaje intwaro irimo FDLR FOCA na RNC.

Ni imitwe y’abarwanyi ishamikiye ku mashyaka atanu yishyize hamwe mu cyiswe P5, arimo Amahoro People’s Congress, Forces Démocratiques Unifieés – Inkingi (FDU-Inkingi) ya Ingabire; People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-Imanzi), Rwanda National Congress (RNC) na PS Imberakuri.

Icyo gihe Ingabire yahamagajwe na RIB mu iperereza ku ruhare rwe muri iki gitero ndetse iminsi mike nyuma yacyo, yahise ahindura izina ry’ishyaka rye aryita, Development and Liberty For All (DALFA-Umurinzi).

Next Post

Afurika y' Epfo yasabiye Nyetanyahu kujyanywa ICC

Fri Jun 14 , 2019
seeing how our clients and our featured partners are using the new publishing tools at their disposal. Not convinced that the new WordPress editor is powerful enough for enterprise clients? Think again!

You May Like

Quick Links