Hashize imyaka irenga 10 gutwika umurambo w’uwapfuye byemewe mu mategeko y’u Rwanda ariko ubu buryo busa n’ubwatinywe n’abantu bose nyamara bugaragazwa nk’imwe mu nzira zafasha kuzigama ubutaka bwakoreshwaga nk’amarimbi. Irimbi rya Rusororo ni rimwe mu yamamaye kubera urujya n’uruza ruhahora ndetse mu gihe gito nta gikozwe ahashyingurwa abantu basanzwe haba […]

Urukiko Rukuru rwa Kigali ruri i Nyamirambo, rwasubitse urubanza Uwajamahoro Nadine aregamo ibitaro bya La Croix du Sud uburangare bwatumye umwana we avukana ubumuga. Umucamanza yagaragaje ko mu iburanisha riheruka hari hasabwe ko raporo yakozwe n’urugaga rw’abaganga n’abavuzi b’amenyo mu Rwanda yazifashishwa mu mikirize y’uru rubanza, kandi ababuranyi bose babyemeranyijeho. […]

Umuyobozi Nshingwa bikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Ngabonziza Emmy, yavuze ko mu rwego rwo kwibuka no guha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi baroshywe muri Nyabarongo hariho hatekerezwa ku bakwa Urwibutso rujyanye n’igihe, kuburyo abaje kwibuka bazajya babona naho bashyira indabo. Ibi yabigarutseho mu muhango wo gutangiza icyumweru ndetse n’iminsi 100 […]

Tariki ya 8 Mata ni umunsi wa kabiri w’icyumweru cy’icyunamo. Abanyarwanda n’inshuti z’Urwanda bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa. Mu rwego rwo gukomeza kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, menya bimwe byaranze uyu munsi wa kabiri. ubwicanyi no gutwikira Abatutsi byari byatangiriye […]

Abafatanyabikorwa mu mushinga ugamije guteza imbere ubukungu bwisubira mu bijyanye n’uruhererekane rw’ibiribwa batangaje ko hari imishinga mito n’iciriritse ihabwa ubufasha mu bya tekinike kugira ngo ibashe guteza imbere ubukungu bwisubira. Ibi bikorwa mu bijyanye no gutunganya ibiribwa, hagamijwe kongera umusaruro,kubaganya ibyangirika no kubungabunga ibidukikije. Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo […]

5

Hegitari eshatu zihinzeho imyaka itandukanye zatwawe n’Inkangu imvura itaguye, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarubaka buvuga na bwo bwatunguwe. Abayobozi bavuga ko hari hegitari 3 z’ubutaka bw’abaturage bwariho ibihingwa bitandukanye bwatwawe n’Inkangu mu buryo butunguranye kuko nta mvura yagwaga.Iki kibazo cy’Inkangu yatwaye ubutaka izuba riva cyabaye mu gitondo cyo ku wa Gatatu […]

Quick Links