Nyarugenge: Nyabarongo hagiye kubakwa urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi


Umuyobozi Nshingwa bikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Ngabonziza Emmy, yavuze ko mu rwego rwo kwibuka no guha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi baroshywe muri Nyabarongo hariho hatekerezwa ku bakwa Urwibutso rujyanye n’igihe, kuburyo abaje kwibuka bazajya babona naho bashyira indabo.
Ibi yabigarutseho mu muhango wo gutangiza icyumweru ndetse n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi 1994, ni umuhango wabereye mu murenge wa Mageragere.
Ubwo yagezaga ijambo kubari bitabiriye uwo muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ku nshuro ya 30, Umuyobozi Nshingwa bikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Ngabonziza Emmy, yavuze ko bibabaje kuba hari ahantu hakigaragara imibiri yabishwe muri Jenoside iboneka ari uko hari gukorwa ibikorwa Remezo
Yagize ati” Birababaje kuba twibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 30, hakaba hakiri hamwe mu bice bitandukanye by’umwihariko mu mujyi wa Kigali haboneka imibiri yabishwe muri Jenoside ikaboneka ari uko bariho bahakorera ibikorwa remezo, nyamara iyo mibiri yakabaye igaragazwa n’abagize uruhare muri Jenoside cyangwa se hatanzwe amakuru nabantu bazi neza ko aho hantu hiciwe abatutsi”.

Aha niho Umuyobozi Nshingwa bikorwa yavuze ko kubufatenye na MINUBUMWE, hariho hatekerezwa kubakwa Urwibutso rujyanye n’igihe kuri Nyabarongo mu rwego rwoguha agaciro no kwibuka abatutsi bishwe barangiza bakajugunywa muri uwo mugezi, hazaba ari ahantu hameze neza kandi hariho n’amazina yabishwe, kuburyo hazaba habumbatiye amateka.

Mugusoza Umuyobozi Nshingwabikorwa yihanganishije Imiryango y’Abacitse ku Icumu rya Jenoside yibutsa ko Kwibuka Twiyubaka ari umurage w’ubudaheranwa ugomba gusigasirwa, asaba urubyiruko nabandi kumva neza icyerekezo cy’Igihugu no gukomeza gusigasira ibyagezweho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Tugomba kurwana intambara zifite ibisobanuro- Prezida Kagame

Tue Apr 16 , 2024
Perezida Kagame yabwiye abinjiye mu ngabo z’u Rwanda ko umwuga w’igisirikare utagizwe gusa no kurwana intambara ahubwo ko bafite inshingano yo kurinda Abanyarwanda icyababuza iterambere, bakarwana intambara zifitiwe ibisobanuro. Hashize iminsi ibihugu bimwe bituranye n’u Rwanda byigamba ko bizashoza intambara ku Rwanda ndetse bigakuraho ubuyobozi bukuru bw’igihugu. Ubuyobozi bw’u Rwanda […]

You May Like

Quick Links