Tugomba kurwana intambara zifite ibisobanuro- Prezida Kagame

Perezida Kagame yabwiye abinjiye mu ngabo z’u Rwanda ko umwuga w’igisirikare utagizwe gusa no kurwana intambara ahubwo ko bafite inshingano yo kurinda Abanyarwanda icyababuza iterambere, bakarwana intambara zifitiwe ibisobanuro.

Hashize iminsi ibihugu bimwe bituranye n’u Rwanda byigamba ko bizashoza intambara ku Rwanda ndetse bigakuraho ubuyobozi bukuru bw’igihugu.

Ubuyobozi bw’u Rwanda bwagiye butangaza ko aya magambo buyaha agaciro ariko ko inzira y’intambara atari yo ishyizwe imbere mu gushaka amahoro mu karere.

Mu muhango wo kwinjiza ba Ofisiye 624 basoje amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako kuri uyu wa 15 Mata 2024, Perezida Paul Kagame yatangaje ko intambara irwanwa ari uko hari ibisobanuro byayo, cyane cyane iyo umuntu yayishoje aganisha ku kurwana koko.

Ati “Hari abibwira ko umwuga w’ingabo ari ukurwana intambara gusa, ntabwo ari byo, intambara abantu bayirwana iyo byabaye ngombwa, iyo hari impamvu.”

“Iyo mpamvu ifite uko isobanurwa cyane cyane intambara zirwanwa uko twe tubyumva nk’u Rwanda ni iyo umuntu akubujije amahoro mu byawe, ndetse akagushotora aganisha muri iyo nzira y’intambara, cyangwa se akoresha intambara muri ibyo byose, ari ukukubuza uburenganzira, amahoro, kukubuza iterambere cyangwa no gusenya ibyo umaze kubaka.”

Perezida Kagame yagaragaje ko mu mateka y’u Rwanda ibyinshi mu byabujije amahoro Abanyarwanda byakozwe n’Abanyarwanda ubwabo ariko haba n’abari hanze bahembera intambara bayiganisha ku Rwanda, abandi bakabishyigikira.

Yanavuze ko mu myaka 30 ishize abari bashinzwe kurinda igihugu n’Abanyarwanda baranzwe n’ubugwari bica abaturage batari bafite intwaro.

Ati “Maze ntibizabe nk’ibyo ejobundi navugaga, ntabwo dushaka kuzongera kubibona. Ntibikabeho mu Rwanda twubaka, hari amateka twanyuzemo muzi kandi mwese murayazi aho abantu bapfuye bicwa n’abandi, bicwa na politike mbi yaba iyahemberewe hano mu gihugu cyangwa se ibyaturutse hanze aho umuntu yabazwaga guhitamo urupfu ari bupfe, ahantu abantu bafite intwaro baba Abanyarwanda, baba abanyamahanga babaza udafite intwaro, bakabaza umwana, umukecuru, umusaza, ndetse n’abasore n’inkumbi benshi bakababaza icyo bahitamo kugira ngo abe ari cyo kibica.”

Yakomeje ati “Igihugu iyo cyageze aho, kugira ngo kizongere kubona ibintu nk’ibyo byaba ari ishyano. Ntabwo izi ngabo z’igihugu z’umwuga ibyo zigishwa, ibyo zitozwa amateka yacu, ntabwo yatwemerera ko byazongera kuba mu gihugu cyacu. Ni zo nshingano mufite nk’ingabo z’igihugu ari mwebwe, ari abo musanze ari n’abandi bazaza.”

Perezida Kagame kandi yasabye abasirikare bari mu ngabo z’u Rwanda kugira umutima wo kutihanganira abashaka kubagaraguza agati.

Ati “Ni cyo gikwiriye kubaranga mwebwe n’abandi Banyarwanda. Kwanga ubagaraguza agati cyangwa agatoki, mukabyanga mukabirwanya. Urupfu rero Abanyarwanda bakwiye guhitamo gupfa, ni ugupfa bahangana n’ubazanaho urwo rupfu. Mbisubiramo kenshi ariko ni umuco dukwiriye kugira.”

Umukuru w’Igihugu yibukije ba ofisiye binjiye mu Ngabo z’u Rwanda ko imwe mu nshingano nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu n’ingabo z’u Rwanda ari ukubaka no kurinda ibyo igihugu kimaze kugeraho.

Ba ofisiye bahawe ipeti rya sous lieutenant basoje amasomo mu cyiciro cya 11 mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako barimo abagore 51.

Perezida Paul Kagame ubwo yari ageze mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako
Perezida Kagame yabanje kwerekwa abasirikare barangije amasomo yabo
Perezida Kagame yabanje kwerekwa abasirikare bari bukore akarasisi
Perezida Kagame yahaye icyubahiro Ibendera ry’Igihugu.

Perezida Kagame arikumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga n’Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, Brig Gen Franco Rutagengwa
Perezida Kagame arikumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga
Perezida Kagame yafatanye ifoto y’urwibutso n’aba basirikare
Uyu muhango witabiriwe n’abasirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.

NTIHABOSE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Abakorana na Tshisekedi bakomeje gusanga M23

Tue Apr 16 , 2024
AFC/M23 ya Corneille Nangaa, yakiriye Ange Kalonji wari uhagarariye ishyaka rya Felix Tshisekedi, UDPS muri Diaspora, akaba yagaragaye i Rutshuru mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira demukarasi ya Congo. Umuvugizi wa AFC/M23, mu bya politike, Lawrence Kanyuka, yavuze ko abayobozi bakuru bo mu ishyaka rya UDPS […]

You May Like

Quick Links