Ni izihe nyungu U Rwanda rufite mu kwakira abimukira Bava mu Bwomgereza?

1

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko inyungu u Rwanda rufite mu masezerano yo kwakira abimukira bo mu Bwongereza ari izo kurokora ubuzima bw’abirabura bapfira mu nyanja bagiye muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Impamvu ni uko ubuyobozi bw’igihugu n’Abanyarwanda muri rusange banyuze mu mateka mabi y’ubuhunzi, bazi neza ububabare bitandukanye n’ibyo bamwe mu bakomeje kurwanya aya masezerano bibwira bavuga ko hari izindi nyungu zibyihishe inyuma.

Ku rundi ruhande ariko, ubwo Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rwatangazaga umwanzuro ku kohereza abimukira mu Rwanda rwagaragaje ko “U Rwanda atari igihugu gifite amanota meza mu bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, kandi hakaba hari impungenge ku bijyanye n’ubwisanzure mu bya politiki n’itangazamakuru”.

Ni ibintu bihabanye cyane n’ibitangazwa na Guverinoma y’u Bwongereza kuko yo itahwemye kugaragaza ko u Rwanda ari igihugu cyo kwizera kandi rwagaragaje ko abimukira ruzohererezwa bazafatwa neza.

Ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru, Mukuralinda, yavuze ko u Rwanda rwubaha ibyemezo by’inkiko ariko bitavuze ko rwabura kugira icyo rubivugaho.

Ati “Ibyo ntabwo byabuza kugira icyo ukinengaho iyo hari icyo utemera kuri icyo cyemezo. Hariya rero umucamanza yavuze ko abimukira batakoherezwa mu Rwanda ngo kuko batahagirira umutekano kuko basubizwa aho bavuye, nibaza n’ahantu ibyo bintu yabikuye kuko ni ugushaka kuvuga ko iki gihugu kitubahiriza amategeko, kitubahiriza amasezerano mpuzamahanga cyashyizeho umukono.”

“Icyo kintu u Rwanda ntabwo rushobora kucyemera kubera ko hari ibikorwa byinshi bigaragaza ko ibyo bintu bidakorwa.”

Mukuralinda yibukije ko amasezerano atari u Rwanda rwayasabye ahubwo ari Abongereza bazanye igitekerezo noneho rukagisuzuma rugasanga gikwiriye.

Ati “Aya masezerano ntabwo u Rwanda ari rwo rwayasabye, ni Abongereza bazanye igitekerezo u Rwanda rubirebye, ubumuntu rufite, rurebye gukemura ibibazo bihari abandi barebera, banenga, ruravuga ruti aya masezerano twayajyamo.”

“Noneho bigiye mu rubanza, no mu rubanza ni Guverinoma y’u Bwongereza yarezwe no mu rubanza ni u Bwongereza bwaburanaga.”

Mukuralinda yavuze ko kuba urukiko rwaranzuye ko ariya masezerano anyuranyije n’amategeko bitavuze ko rwaciye iteka kubera ko u Rwanda n’u Bwongereza bushobora kuzasinyana andi masezerano arimo ingingo zitandukanye n’izari mu ya mbere.

Yakomeje ati “Inzira zo kubikora zirahari ndetse hari n’ibindi bihugu bishobora kuyasaba.”

U Rwanda rwahomba iki rutakiriye abimukira bo mu Bwongereza?

Mukuralinda yavuze ko hari igihombo kiri mu buryo bubiri, harimo amafaranga ariko no mu kurokora ubuzima bw’abantu. Ni ibintu avuga ko ubihaye agaciro utabona uko ukabara kuko nta kiguranwa ubuzima bw’abantu.

Ati “Hari amafaranga no kubibara mu bintu udashobora guha agaciro, gukiza abantu. Akenshi tubona abantu bapfa, barohama mu nyanja, tukabona bapfa rimwe na rimwe n’inzego z’umutekano muri biriya bihugu zabigizemo uruhare.”

“N’ubu tuvugana hari igihugu cyatangije iperereza ku bapolisi n’abasirikare babo kubera ko bashinjwa kuba baratoboye ubwato abantu bakarohama.”

Mukuralinda avuga ko ubuzima bw’abantu butagendera aho mu nyanja gusa ahubwo hari n’abicirwa cyangwa bakamburirwa mu nzira iyo berekeza ku nyanja.

Ati “Iyo bambuka Ubutayu bwa Sahara, ntabwo tuzi umubare w’abantu bapfirayo […] ni ukuvuga ngo n’utwo dukundi tw’abantu babakoramo ubucuruzi, babambura, babica, babasambanya, babagira abacakara […] nta muntu n’umwe utabizi.”

“Icyo guhomba rero ushobora kuvuga ngo twari tugiye kugerageza gutanga igisubizo […] icyo numva ko ari cyo u Rwanda n’u Bwongereza bashakaga gukemura ikibazo cyane baba bahombye.”

Yakomeje ati “Kuba bagerageza kuramira ubuzima cyane cyane abagenda ni urubyiruko, ni ingufu z’Abanyafurika zagombye kubaka uyu mugabane, tugize Imana bakagaruka, bakaza bajya mu buzima busanzwe, bakiga, bagateza imbere Afurika.”

Kuva mu 2019, u Rwanda rwakira mu buryo bw’agateganyo abimukira n’abasaba ubuhunzi mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, aho bashyirwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera, nyuma bakoherezwa mu bihugu biba byemeye kubakira.

Ni ibikubiye mu masezerano yasinywe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Ishami rya Loni ryita ku Mpunzi n’abandi bafatanyabikorwa.

Ayo masezerano ni yo agenga gahunda yo gufasha abimukira bari babayeho nabi mu nkambi zitandukanye muri Libya, bategereje kugera i Burayi. Abenshi muri abo bimukira bamara iminsi mike mu Rwanda bagahita bajya i Burayi mu nzira zemewe n’amategeko.

Kuri ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi 134.519. Muri zo umubare munini ni uw’abakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bangana na 62.20 %, abo mu Burundi ni 37.24 % mu gihe ibindi bihugu bitandukanye bifite abangana na 0.56 %.

Assumpta G.Gema

One thought on “Ni izihe nyungu U Rwanda rufite mu kwakira abimukira Bava mu Bwomgereza?

  1. Excellent blog! Do you have any suggestions for aspiring writers?
    I’m planning to start my own site soon but I’m a little lost
    on everything. Would you suggest starting with a free platform like WordPress or
    go for a paid option? There are so many options out there that
    I’m totally overwhelmed .. Any ideas? Bless you!

    Also visit my webpage: 카지노사이트

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Bugesera : Ikoranabuhanga rigiye gukemura ibibazo

Tue Nov 21 , 2023
Mu rwego rwo gukusanya amakuru no gukemura ibibazo by’abaturage ku buryo bwihuse, akarere ka Bugesera kashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bwitwa “Wisiragira”, bukoreshwa habikwa no gutanga amakuru kuva mu nzego zo hasi kugera ku Karere. Ibi byagaragajwe mu gihe Akarere ka Bugesera kari mu Kwezi kw’imiyoborere myiza ku nsanganyamatsiko igira iti “Imiyoborere […]

You May Like

Quick Links