Nyarugenge: Abikorera bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bibutswe

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Gicurasi 2024, ku nshuro ya mbere, abikorera mu Karere ka Nyarugenge bateraniye hamwe bibuka ku nshuro ya 30  Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari nako bagaruka ku ruhare rw’abikorera bagenzi babo bagize u mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ryayo ndetse baboneraho no kwiha umukoro wo kurushaho kubaka igihugu.

Iki gikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, cyaje gikurikira ikindi cy’ubutwari abikorera bo muri Nyarugenge bari bakoze ku wa Gatanu tariki 03 Gicurasi cyo kuremera intwaza zatujwe mu Murenge wa Mageragere.

Uyu muhango watangijwe n’umunota wo kwibuka, hanyuma Pastor Thomas ayobora isengesho ryabimburiye izindi gahunda zose zakurikiyeho.

Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Abikorera mu Karere ka Nyarugenge, Kivenge John yashimye intambwe imaze guterwa n’urwego rwa PSF mu kunoza imikoranire n’abacuruzi byumwihariko abikorera, ashimira inzego z’ubuyobozi bakorana umunsi ku wundi, atangaza ko kuri uyu munsi hazirikanwa ubuzima bw’abikorera bakoze neza mu gihe cyabo ariko bakaza kwiturwa kwicwa.

Ati: “Jenoside ntiyatwaye ubuzima bw’Abatutsi gusa, ahubwo yashegeshe ubukungu bugwa hasi, hasi cyane ku buryo byasabaga ingamba nk’iza RPF kugira ngo bwongere buzamuke kandi byarakunze. Iyo twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, tuzirikana ko hari igihe tutacuruzaga bitewe n’ubutegetsi bubi, bigatuma dufata umwanya wo gushima byimazeyo ibimaze kugerwaho mu myaka 30 ishize hatangiye urugendo rwo kubaka igihugu.”

Yongeyeho ko nk’abikorera bazakomeza gushyigikira ko icyerekezo u Rwanda rwafashe cyo guharanira ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda bishinga imizi mu gihugu birushaho gutezwa imbere.
Yagize ati: “PSF Nyarugenge dutewe ishema nuko nta rwango, nta vangura, nta heza mu kazi kacu, nta na munyangire birangwa mu bikorera n’abanyarwanda muri rusange, kandi n’aho byagaragara hose twiteguye gutanga umusanzu wacu ngo byamaganwe.

Uko Leta y’u Rwanda ishyigikira abacuruzi, ni nako natwe tutazahwema gufatanya nabo mu cyerekezo cyo kubaka u Rwanda twifuza. Abacuruzi, abikorera, ibigo bikorera mu Karere ka Nyarugenge biri muri PSF tuzakomeza kwishimira ibyagezweho tunabibungabunga, dutambukana n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rugendo rwo kwiyubaka.”

Abatanze ikiganiro barimo Hon Rwaka Mukayuhi Constance, Hon Senateur Evode Uwizeyimana ndetse na Madamu Eng. Ngirankugire Bernadette wari waturutse mu bikorera, bagarutse ishusho y’u Rwanda mu myaka 30 ishize, uko byari bimeze mbere yaho, ndetse n’aho igihugu kigana ubu.

Muri iki kiganiro hanavuzwe ku ruhare rw’abikorera mu gusenya igihugu n’uburyo bakomeje kugira uruhare mu kongera kucyubaka.

Senateri Evode akomoza ku buryo abona u Rwanda mu myaka 30 iri imbere yagize ati: “Mu myaka 30 iri imbere hari icyizere, ndabona u Rwanda rubengerana kuruta uko rumeze uyu munsi. Abikorera rero, biragayitse kuba mu bihe byashize baragize uruhare mu kuvutsa ubuzima bagenzi babo ndetse no mu kwica

kwicwa ndetse na nyuma ya Jenoside ubwo yaburaga umwana we yari atwite, akomoza no ku rugendo rwe rwo kwiyubaka.

Mu mukino wakinwe na Club y’urubyiruko yitwa Never Give UP, bagaragaje akamaro ko kwitabira ibikorwa byo Kwibuka, bagaragaza ko hari ababyeyi bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse bakomeje no kuyikwirakwiza mu bana babo, basobanura ko abanyarwanda bibuka kuko bariho kandi bafite impamvu zirenze ibihumbi zo kwibuka.

Muri uyu mukino, ni naho abasizikazi Saranda na Essy William bavuze umuvugo bise ‘Holding Onto the Wind’ ugaruka ku mateka mabi yagejeje abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uko u Rwanda rukomeje kwiyubaka nyuma y’imyaka 30 Jenoside ihagaritswe n’Inkotanyi.

Umuyobozi wungirije wa Ibuka mu Karere ka Nyarugenge, Serge Rwigamba yihanganishije imiryango y’ababuze ababo byumwihariko bari abikorera, ashimangira ko umuryango wa Ibuka uhagarariye inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi  wifatanyije nabo muri ibi bihe bikomeye.

Yagize ati: “Ngira ngo mu mateka yose yabayeho, ubucuruzi ni ikintu gihuza abantu muri rusange. Ibimenyetso birahari, ubwo Jenoside yakorwaga ngira ngo imirimo yose yarahagaze ariko abakoraga ubucuruzi no muri Jenoside barimo babukora. Abantu bagacuruza bafite imihoro, bafite imbunda, bakumva umututsi wo kwica bakaba bashyize hasi ibyo bacuruza bakajya kumwica, bakagaruka bagacuruza.

Jenoside yakorewe Abatutsi izwi
nk’iyateguwe igashyirwa mu bikorwa na leta, ariko mu batumye Jenoside iba bayiteye inkunga ngo ibe, umuterankunga wa mbere yari umucuruzi Kabuga Felecien. Ibyo rero bikerekana imbaraga umurimo mukora wagize mu mateka mabi no mu mateka meza yo kubaka igihugu.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Nshutiraguma Espérance yagarutse ku ruhare rw’abikorera mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside harimo gutanga ibikoresho birimo imihoro n’ibindi byifashishijwe mu kwica Abatutsi, gutanga imodoka zatrwaraga Interahamwe n’ibindi, ashimangira ko badatanga ubwo bushobozi wenda Jenoside itari kuba cyangwa ngo ikoranwe ubukana nk’ubwo yakoranwe.

Ku rundi ruhande ariko, yashimiye abikorera bateguye iki gikorwa cyiza cyo Kwibuka, avuga ko uyu munsi aba bantu ari amaboko igihugu gifite mu kubaka ubushobozi bwacyo haba mu kubaka ibikorwa remezo no gutanga umusanzu wabo kugira ngo umuturarwanda wese agire ubuzima bwiza.

Uyu muyobozi kandi yasabye abagifite amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kuyatanga kugira ngo basubizwe icyubahiro bambuwe, kuko ari kimwe mu biruhura imitima y’abarokotse

Ntihabose
Oasisgazette

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

SADC ivuze ko igiye kugaba ibitero byo 'kurangiza' M23

Mon May 6 , 2024
Umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’amajyepfo, SADC, watangaje ko umutwe w’ingabo zawo zoherejwe mu butumwa muri DR Congo ugiye gukora ibitero, ufatanyije n’ingabo za leta, byo “kurangiza inyeshyamba za M23 no kugarura amahoro n’umutekano”. SADC yatangaje ibi mu itangazo ryamagana ibisasu byarashwe ku mpunzi z’imbere mu gihugu ku nkambi ya […]

You May Like

Quick Links