#Kwibuka 30:MINISANTE isaba abantu kwirinda amagambo akomeretsa


RBC, MINUBUMWE na AVEGA barasaba Abanyarwanda kwinjira mu cyumweru cyo kwibuka birinda ibikorwa byo guhutazanya, bityo bakubaka ubudaheranwa.

Ni mu gihe u Rwanda rugiye kwinjira mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 30.

Ibi byashimangiwe Kur’uyu wa Kane tariki ya 4 Mata 2024, i Kigali mu Rwanda habereye ikiganiro n’Abanyamakuru cyagarutse ku myitwarire n’imyifatire ikwiriye kuranga Abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho Abanyarwanda basabwe kwirinda gukomeretsanya no guhutazanya ahubwo bakubaka ubudaheranwa.

Dr. Darius GISHOMA ukuriye ishami rishinzwe ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe muri RBC avuga ko nubwo imibare ijyanye n’abahura n’ibibazo by’ihungabana yagiye igabanuka ariko abahura n’ibi bibazo bagihari agasaba abantu gukomezanya.

Dr. Darius GISHOMA ukuriye ishami rishinzwe ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe muri RBC
Agira ati:” Mu bihe byo kwibuka duhereye mu mwaka wa 2010, imibare y’abahura n’ibibazo by’ihungabana yagiye igabanuka ariko n’ubundi abahura n’ibyo bibazo baracyahari, niyo mpamvu dusaba Abanyarwanda kwirinda ibikorwa bihutazanya mur’iki gihe tugiye kwinjiramo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994″.

Akomeza agira ati:”Tugomba gufashanya, bityo tukinjira mur’ibi bihe dukomeye, turasabwa kwirinda ibyakomeretsa bagenzi bacu, ibyabahungabanya bityo tukubaka ubudaheranwa mu Rwanda”.

Dr GISHOMA asoza avuga ko mu bahura n’ibibazo by’ihungabana abenshi muri bo ari igitsinagore naho ibibazo bikunda kugaragara bikaba ari iby’ihungabana rikabije, ndetse n’indwara zituma umuntu abona ibigarangara mu ishusho y’ibindi bintu no kubona ibitariho.


Dr Claudine UWERA KANYAMANZA , Umukozi muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu avuga ko igihe cyo kwibuka ari igihe cyo guha agaciro abataragahawe, bityo agasaba Abanyarwanda komorana ibikomere.

Dr Claudine UWERA KANYAMANZA,MINUBUMWE
Agira ati:”Mu gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ni uguha agaciro abataragahawe, bityo rero dufite inshingano zo komorana ibikomere twese nk’Abanyarwanda”.

Asoza asaba buri wese kwirinda ibikorwa byatuma abandi bahungabana kandi bagakurikiza gahunda zose zijyanye n’ibikorwa byo kwibuka by’umwihariko urubyiruko.

Umuryango w’Abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 AVEGA uvuga ko washyizeho ibikorwa bijyanye no gufasha abashobora guhura n’ibibazo by’ihungabana mur’iki gihe u Rwanda rugiye kwinjira mu Cyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Murorunkwere Julienne, Umukozi wa Avega agira ati:”Kwegera abafite intege nke no kubakorera ubuvugizi ni inshingano yacu twese, turahari mu kubafasha no kubasindagiza kugira ngo twinjire mu bihe byo kwibuka dukomeye kandi twubake ubudaheranwa mu Rwanda”.

Murorunkwere Julienne, Umukozi wa Avega
Imibare dukesha RBC igaragaza ko mu mwaka w’2010 abahuye n’ibibazo by’ihungabana bari hagati ya 3000 na 4300, kimwe no mu mwaka wa 2011 naho muri 2022 imibare ikaba yarabaye 1923, mu mwaka wa 2023 imibare iba 2184 aba bakaba barimo abagabo 194 bangana na 10% abagore 1761 bangana na 90% barimo 4 bafite munsi y’imyaka 15, n’170 bafite hagati y’imyaka 15 na 24 naho 466 bakaba bafite hagati y’imyaka 25 na 35 mu gihe abasaga 1315 bafite hejuru y’imyaka 35 mur’aba bose 136 bakaba barafashirijwe mu bigo nderabuzima (Hospital), 229 bafashirizwa ku murongo w’ubufasha wa telefoni (helpline) , 309 bafashirijwe muri Centre de Sante, naho 1510 bafashirizwa mu miryango inyuranye (community).

Abanyarwanda bakaba basabwa kwifashisha imirongo ikurikira mu gihe habayeho ibibazo bijyanye n’ihungabana kugira ngo bafashwe:

RBC 114

-RNP 112

-SAMU 912

-AVEGA 7494

-GAERG 1024

-AERG 5476

-Rwanda Red Cross 2100

U Rwanda ruritegura kwinjira mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho bizaba ari ibikorwa bibaye ku nshuro ya 30 bikazatangira ku itariki 7 Mata 2024 aho Icyumweru cy’icyunamo kizatangirizwa ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Umuhango wo kwibuka ukazakomereza muri BK ARENA ari na ho hazabera Umugoroba wo Kwibuka aho icyumweru cyo kwibuka kizamara iminsi 14 naho ibikorwa byo kwibuka bikazamara iminsi 100.

NTIHABOSE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Ubuhamya bw’ Abarokokeye I Nyarurama: Baratwitswe abandi batabwa mu myobo

Tue Apr 9 , 2024
Abaturage bo mu Murenge wa Ruvune, mu karere ka Gicumbi, ahatangirijwe icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuze ko banyuze mu nzira y’umusaraba itaboroheye. Ni ububamya bwagarutsweho n’ abarokokeye mu Murenge wa Ruvune wahoze witwa komini Bwisige ,ubu mu kagari ka Gashirira ,mu Karere ka Gicumbi. […]

You May Like

Quick Links