Abanya-Israel bashimuswe na Hamas bashobora kurekurwa

seeing how our clients and our featured partners are using the new publishing tools at their disposal. Not convinced that the new WordPress editor is powerful enough for enterprise clients? Think again!

Umuyobozi wa Hamas yasohoye itangazo avuga ko uwo mutwe uri hafi kugera ku cyo yise “amasezerano y’agahenge” na Israel.

Ismail Haniyeh yoherereje iryo tangazo ibiro ntaramakuru bitandukanye birimo na AFP, none ubu n’ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko byabonye iryo tangazo.

Muri iryo tangazo, Haniyeh avuga ko Hamas yagejeje igisubizo cyayo ku bahuza b’Abanya-Qatar.

Ntavuga uko ako gahenge kaba kameze, ariko umutegetsi wo muri Hamas yabwiye igitangazamakuru Al Jazeera ko ibiganiro byibanze ku gihe kazamara, ku kugeza imfashanyo muri Gaza, no ku kurekura abashimuswe bakaguranwa imfungwa z’Abanya-Palestine.

Ibi bivugwa by’inkuru nziza birimo kuva muri Qatar ku masezerano ashobora kugerwaho bihuye n’ibyavuzwe muri Amerika.

John Kirby, umuvugizi w’akanama k’umutekano w’igihugu mu biro bya Perezida w’Amerika, White House, yavuze ko nta kindi gihe kigeze kibaho nk’ubu aho amasezerano ku bashimuswe yabaye hafi cyane yo kugerwaho.

Skip podcast promotion and continue reading
Ikiganiro cy’abagore
Ikiganiro cy’abagore
Ikiganiro cy’abagore kuri BBC Gahuzamiryango

Inkurikirane
End of podcast promotion
Mu kiganiro n’abanyamakuru mu ijoro ryo ku wa mbere, Kirby yagize ati:

“Nta makuru mashya mbafitiye ku masezerano ku bashimuswe turimo kugerageza kuganiraho, ariko nkuko mwumvise ejo umujyanama wungirije w’akanama k’umutekano abivuga, twemeza ko turi hafi cyane [kuyageraho] kurusha ikindi gihe cyabayeho.

“Rero, turizeye, ariko haracyari ibyo gukorwa. Kandi nta kintu na kimwe kiba cyakozwe kugeza ubwo byose biba bimaze gukorwa, rero tugiye gukomeza kubikoraho.”

Umukuru wa Hamas, uba muri Qatar, yasohoye iryo tangazo nyuma yo guhura n’umukuru w’umuryango mpuzamahanga utabara imbabare (CICR/ICRC) mu murwa mukuru Doha.

CICR yafashije mu gutanga bane mu bashimuswe barekuwe mu kwezi gushize.

Uwo mutegetsi wo muri Hamas yabwiye Al Jazeera ko amasezerano arimo kuganirwaho azabamo irekurwa ry’Abanya-Israel b’abagore n’abana, hamwe n’Abanya-Palestine b’abagore n’abana bafungiye muri Israel.

Yanavuze ko indi mfashanyo na yo izemererwa kugera muri Gaza.

Nta masezerano yagezweho
Bifatwa ko imirwano izaba ihagaze kugira ngo abashimuswe bahave, ndetse n’imfashanyo yinjire.

Ariko, bisobanuke neza, nta masezerano yatangajwe, kandi amagerageza yabanje yagiye acogora nubwo yabaga yatangajwe ko ari intambwe nziza.

Mu mpera y’icyumweru gishize, abadiplomate ba Israel bavuze ko bizeye ko umubare munini w’abashimuswe bazarekurwa.

Imwe mu miryango ifite abayo bashimuswe yagaragaje uburakari nyuma yuko mu ijoro ryacyeye ihuye n’abagize guverinoma ya Israel yo muri iki gihe cy’intambara, mu nama bagiranye i Tel Aviv.

Iyo miryango yavuze ko kuzana abayo bikwiye kuba ikintu cya mbere cyihutirwa kurusha gusenya Hamas.

Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yashimangiye ko uko umwanzi azarushaho gucibwa intege, ari na ko amahirwe yo kugarura abashimuswe azarushaho kwiyongera.

Mu yandi makuru, ibiro ntaramakuru Wafa by’ubutegetsi bwa Palestine bivuga ko mu ijoro ryacyeye abantu nibura 17 biciwe mu gitero cy’indege ku nkambi y’impunzi ya Nuseirat iri rwagati muri Gaza. Israel nta cyo yari yabitangazaho.

Mbere, umuyobozi w’ibitaro bya Indonesia byo muri Gaza, byahindutse izingiro ry’imirwano, yavuze ko “kurasa kwa hato na hato” kwakomeje kubaho nijoro.

Next Post

Huye:Imyanda yabaye igishoro Ku rubyiruko rwari rwaribuze

Tue Nov 21 , 2023
Bamwe bayifata nk’ikibazo kibangamiye ubuzima ariko abandi bakayibonamo igishoro cyabyara inyungu. Rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Huye ruvuga ko imyanda myinshi ituruka muri uyu mujyi ishobora kubyazwa umusaruro iramutse itunganyijwe neza kandi bigakorwa n’ababizi. Biyemeje gushinga ikigo cyo kwegeranya iyi myanda no kuyitunganya kuburyo bayikuramo ifumbire. Ni ifumbire […]

You May Like

Quick Links