Kwibuka 30: Rusesabagina yijunditse abatemera ko yarokoye abantu

Paul Rusesabagina wamenyekanye cyane muri filimi “Hoteli Rwanda” ivuga ku mateka ya Jenoside avuga ko adatungurwa n’abakemanga uruhare rwe mu gufasha kurokora amagana y’Abatutsi bari barahungiye imuri Hotel Mille Collines yayoboraga mu gihe cya Jenoside muw’1994. Avuga ko ibyo yakoze icyo gihe yabikoreye abanyarwanda bose bari bakeneye gutabarwa atarobanuye.

Muri ibi bihe u Rwanda n’isi bibuka imyaka 30 ishize habaye Jenoside yakorewe abatutsi, Rusesabagina agira ati ” Ineza yose muzahurira imbere, ntuzayiturwa nuwo wayigiriye.”

Rusesabagina yatawe muri yombi i Kigali mu kwa munani kwa 2020 mu buryo butavugwaho rumwe. Mu muryango we bemeza yashimuswe na leta y’u Rwanda.

Mu 2021, Paul Rusesabagina yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gushinga no kuba mu mutwe witwaje intwaro wa FLN, ushinjwa kugaba ibitero byahitanye abaturage mu Rwanda mu mwaka w’2018 n’uw’2019.

Nyuma y’igitutu cy’amahanga, Rusesabagina yarekuwe nyuma y’ibiganiro hagati y’abategetsi b’u Rwanda na Leta zunze ubumwe z’Amerika byahujwe na Katari.

Ku nshuro ya mbere kuva arekuwe, Rusesabagina yavuganye n’Ijwi ry’Amerika. Ni ibibazo byibanda ku ruhare rwe muri Hotel Mille Collines.

Assumpta G.Gema

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Goverment mulls ban on concrete tombs to optimize land use

Thu Apr 25 , 2024
A proposed law amendment seeks to ban burying the dead in tombs built with cement and tiles to address delays in land reuse, according to the Ministry of Local Government (MINALOC). It argues that tombs constructed with cement and tiles can hinder the natural decomposition process of bodies, and prevent […]

You May Like

Quick Links