Abaturarwanda barasabwa gushyira imbaraga mu bukungu bwisubira

Abafatanyabikorwa mu mushinga ugamije guteza imbere ubukungu bwisubira mu bijyanye n’uruhererekane rw’ibiribwa batangaje ko hari imishinga mito n’iciriritse ihabwa ubufasha mu bya tekinike kugira ngo ibashe guteza imbere ubukungu bwisubira.

Ibi bikorwa mu bijyanye no gutunganya ibiribwa, hagamijwe kongera umusaruro,kubaganya ibyangirika no kubungabunga ibidukikije.

Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishyizwe Iterambere ry’Ubushakashatsi mu bijyanye n’inganda binyuze mu kigo gishinzwe kunoza Imikoreshereze y’Umutungo no guhanga udushya mu guhangana n’Imihindagurikire y’Ibihe (Cleaner Production and Climate Innovation Centre) ku bufatanye n’ikigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi mu kubungabunga ibidukikije (WRI) n’abandi bafatanyabikorwa.

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Christian Sekomo Birame avuga ko ubu hari imishinga iri gufashwa mu bya tekinike n’ubumenyi kugira ngo irusheho guhanga udushya no guteza imbere ubukungu bwisubira mu ruhererekane rwo gutunganya ibiribwa n’ibikomoka ku buhinzi.

Ati “Haracyakenewe kongerera ubumenyi ibigo bito n’ibiciriritse batunganya ibikomoka ku buhinzi n’abahinzi muru rusange kugirango bagabanye ingano y’ibyangirika mu gihe cyo gutunganya ibiribwa n’umusaruro w’ubuhinzi, ndetse n’ibisigaye bikaba byakoreshwa neza bikabyazwa umusaruro aho kujugunywa ari nako byangiza ibidukikije.”

Uyu muyobozi yavuze ko hari abantu benshi batarasobanukirwa ko ibyakoreshejwe n’ibisigazwa by’ibiribwa bishobora kubyazwamo ibindi bintu bishya byakoreshwa mu bundi buryo, n’ikibiryo by’amatungo, ifumbire, ibicanwa, n’ibindi.

Umushinga ugaragaza ko guteza imbere ubukungu bwisubira mu bijyanye n’uruhererekane rw’ibiribwa byakorwa hakorwa ubuhinzi burambye kandi butangiza ibidukikije, kugabanya ingano y’ibiribwa byangirika igihe bitunganywa, ndetse n’ibisigazwa bisigara bikabyazwa umusaruro.

Uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2021 hagamijwe gufasha no kongerara ubumenyi cyane cyane ibigo bito n’ibiciriritse mu bijyanye no gutunganya ibiribwa n’ibikomoka ku buhinzi kugirango bikorwe mu buryo burambye kandi butangiza ibidukikije.

Umuyobozi ku rwego rw’Afurika mu kigo mpuzamaganga kita ku bidukikije (WRI), Dr. Suzan Chomba avuga ko urwanda ari intangarugero mu kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubukungu bwisubira kandi ibimaze kugerwaho ni byinshi.

Ati “Twishimiye cyane uburyo ibigo birenga 70 mu Rwanda byagaragaje mu gihe gito cyane ko bifite inyota na gahunda yo guteza imbere ubukungu bwisubira mu ruhererekane rwo gutunganya ibiribwa, ibi bikaba bigaragaza ubushake mu guteza imbere ibyo bakora, bongera ubwiza n’ingano y’umusaruro ndetse banarengera ibidukikije”.

Inzobere mu kubungabunga ibidukikije zigaragaza ko ubukungu bwisubira ari kimwe mu byatuma habaho kongera ubukungu binyuze mu kugabanya ingano y’ibikomoka mu kusaruro ubusanzwe wangirikaga mu zira y’uruhererekane rwo kuwutunganya, ndetse bikana n’uburyo bwo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Ni mu gihe kandi hari n’ikibazo cy’ibiribwa bipfa ubusa bikamenwa kandi hari benshi batabasha kubona ibihagije.Uyu mushinga watewe inkunga na n’ikigo mpuzamahanga IKEA Foundation, ushyirwa mu bikorwa n’ibigo bigera kuri bitandatu biyobowe na World Resource Institute (WRI), birimo ibyo ku rwego rwa Afurika ndetse no ku rwego rw’Isi.

U Rwanda ruri mu bihugu byateye imbere muri Afurika mu guteza imbere ubukungu bwisubira binyuze mu kubungabuga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Umuyobozi ku rwego rw’Afurika mu kigo mpuzamaganga kita ku bidukikije (WRI), Dr. Suzan Chombo.

Ntihabose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

#Kwibuka 30:MINISANTE isaba abantu kwirinda amagambo akomeretsa

Fri Apr 5 , 2024
RBC, MINUBUMWE na AVEGA barasaba Abanyarwanda kwinjira mu cyumweru cyo kwibuka birinda ibikorwa byo guhutazanya, bityo bakubaka ubudaheranwa. Ni mu gihe u Rwanda rugiye kwinjira mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 30. Ibi byashimangiwe Kur’uyu wa Kane tariki ya 4 Mata 2024, i Kigali […]

You May Like

Quick Links