Col. (Rtd) TWAHIRWA Dodo yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora RFTC

Amaze gushimirwa ibyiza yagejeje ku Mpuzamashyirahamwe ya RFTC, Col. Rtd TWAHIRWA Dodo yagiriwe icyizere cyo kongera kuyobora RFTC akaba yizeje Abanyamuryango kubageza ku iterambere rishimishije.

Kuri uyu wa Kane tariki 28 Werurwe 2024 i Kigali mu Rwanda habereye igikorwa cyo gutora abayobozi b’impuzamashyirahamwe ya RFTC ikora ibikorwa byo gutwara abantu hakoreshejwe amamodoka.

Col. Rtd TWAHIRWA Dodo akaba yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora RFTC mu gihe cy’imyaka 3 dore ko ari nawe warusanzwe ayiyobora.

Nyuma yo gutorwa yavuze ko agiye guteza imbere impuzamashyirahamwe ya RFTC ku buryo buri munyamuryango azajya abona agahimbazamusyi karenga miliyoni.

Agira ati:”Twakoze ibintu byinshi kandi byiza, tugiye kubisigasira kandi dukore nn’ibindi, buri munyamuryango wa Cooperative yabonye hafi ibihumbi Magana arindwi y’ubwasisi (700.000)ariko turashaka ko umwaka utaha buri Munyamuryango wacu azajya abona miliyoni imwe n’igice cyangwa miliyoni ebyiri (1500000-2000000) bizadushimisha cyane nka RFTC kandi tuzabigeraho bidatinze”.

Akomeza agira ati:”Tuzabigeraho kuko buri Munyamuryango wa Cooperative afite imitungo ihagiye babonamo inyungu ariko banafite imigabane muri Jali Investiments iyo migabane niturangiza kwishyura imyenda, bazabona amafaranga yisumbuyeho”.

Asoza avuga ko muri manda y’imyaka 3 yatorewe nka Perezida wa RFTC azateza imbere abanyamuryango ku buryo bazagira imodoka nyinshi ndetse bakabasha no gukora neza ibikorwa bijyanye no gutwara abantu kugeza ku kigero cya 50% mu Ntara zose z’u Rwanda.

Dr MUGENZI Patrice Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda avuga ko yishimira intambwe RFTC imaze kugeraho akabasaba gukomeza kugira ikinyabupfura no kuba intangarugero ku yandi makoperative.

Dr MUGENZI Patrice Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda
Agira ati:”Naje kubashigikira kubera umurimo mwiza bakora wo guteza imbere Igihugu no kwiteza imbere ubwabo batwara abantu hakoresheje amamodoka, buriya umukiriya ni umwami, turabasaba ko bongera ikinyabupfura (discipline) kandi bakajya batanga serivisi nziza”.

Asoza agira ati:”Muri RFTC bakora neza kugeza ubu, ni Koperative nshima ubuyobozi bwayo kuko bubahiriza amategeko, turasaba ko n’andi makoperative bigira kuri RFTC, uyu munsi nge nari nishimiye kuba abanyamuryango babo babonye agahimbazamusyi, niyo mpamvu n’abandi bakwiriye kubareberaho nabo bakabona inyungu aho bashoye”.

Usibye kuba uyu Munsi hatowe Abayobozi bagiye kuyobora RFTC ku rwego rw’Igihugu bakuriwe na Col. Rtd TWAHIRWA Dodo, hanatowe abantu 3 bagize komite Ngenzuzi ya RFTC bashinzwe gukurikirana imikorere n’imikoreshereze y’imali ya RFTC hakaba hanarahijwe abakuriye RFTC hirya no hino mu Ntara n’Umujyi wa Kigali.

Kugeza ubu RFTC (Rwanda Federation of Transport Cooperatives) igizwe n’amakoperative 12 yose hamwe agizwe n’Abanyamuryango barenga 1000 bakaba bishimira ko bageze ku bikorwa by’indashyikirwa birimo kugura imodoka zirenga 300 za Jali investiment, 180 z’amakoperative ya RFTC bakaba barubatse na gare zirenga 15 zirimo iya RUBAVU, MUSANZE, HUYE, NGOMA, NYAGATARE,KAYONZA,RUSIZI n’izindi kandi bakaba bavuga ko ibikorwank’ibi bikomeje.

NTIHABOSE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Umutungo wa RSSB wiyongereyeho 7%

Sat Mar 30 , 2024
Urwego rw’Ubwitenganyirize mu Rwanda ,RSSB, rwatangaje ko umutungo warwo wageze kuri tiriyari 2 Frw zirenga n’inyongera ya 7% ugereranyije n’umwaka ushize. RSSB yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Werurwe 2024, mu kiganiro abayobozi b’uru rwego bagiranye n’itangazamakuru, kigaruka ku buryo rwitaye mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024. Urwego rw’Ubwitenganyirize […]

You May Like

Quick Links