Yolande Makolo ashimangira ko U Rwanda rutekanye

Umuvugizi wa guverinoma, Yolande Makolo yabwiye Televiziyo y’Abongereza ya Sky TV ko harimo kunozwa amasezerano azatuma kohereza mu Rwanda abimukira basaba ubuhungiro mu Bwongereza byoroha, kuko u Rwanda rufite intego yo kubera igihugu cy’amahirwe impunzi n’abimukira baba bahunga ibibazo mu bihugu byabo.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Sky TV, Umuvugizi wa guverinoma, Yolande Makolo yongeye gushimangira ko u Rwanda ari igihugu gitekanye kandi nta mpunzi cyangwa umwimukira kigeze gisubiza iyo yaturutse ku gahato, ndetse kitazigera kibikora.

Ni nyuma y’iminsi mike Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rwanzuye ko abimukira binjiye binyuranije n’amategeko muri iki gihugu badakwiye koherezwa mu Rwanda ngo ubusabe bwabo bunozwe ari ho bari.

Muri Mata 2020 nibwo ibihugu by’u Rwanda n’u Bwongereza byasinye amasezerano y’ubufatanye ku bimukira n’iterambere.

Kuva icyo gihe hagiye hatangwa intambamyi mu nkiko zo mu Bwongereza byatindije ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.

Ni abimukira akenshi usanga bahungira mu bihugu by’Iburayi bumva ko ariho makiriro yabo kubera ubukene cyangwa amakimbirane byugarije ibihugu bakomokamo, impamvu zishingiye ku busumbane bukabije.

Makolo asanga zigomba gushakirwa umuti..

Umuvugizi wa guverinoma asobanura ko ikibazo cy’abanenga ivangura rikorerwa abimukira mu Burengerazuba bw’Isi kigomba kujyana no gushaka ibisubizo birambye hubakwa ubushobozi mu bice baturukamo nka Afurika ari na byo u Rwanda rwiyemeje aho guheranwa no kunenga gusa.
Rwanda rwifuza kuba igihugu cy’amahirwe ku mugabane w’amahiwe ariwo Afurika ku bimukira.

Yatanze ingero z’abimukira basaga ibihumbi bibiri bazanywe mu Rwanda ku bufatanye na UNHCR bakuwe mu kaga mu gihugu cya Libya aho ubu batekanye kandi babona ubufasha bwose bakeneye.

Assumpta G.Gema

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Intara y' I Burasirazu Ku isonga mu zugarijwe n' ubwandu bwa HIV- non up-date

Tue Nov 21 , 2023
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko Intara y’Iburasirazuba iza ku isonga mu zugarijwe n’ubw’andu bwa virusi itera SIDA mu gihugu, dore ko mu turere 10 twa mbere ifitemo dutanu. Ni imibare yatangajwe na Dr Ikuzo Basile usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe kurwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina; ubwo yari […]

You May Like

Quick Links