Intara y’ I Burasirazu Ku isonga mu zugarijwe n’ ubwandu bwa HIV- non up-date

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko Intara y’Iburasirazuba iza ku isonga mu zugarijwe n’ubw’andu bwa virusi itera SIDA mu gihugu, dore ko mu turere 10 twa mbere ifitemo dutanu.

Ni imibare yatangajwe na Dr Ikuzo Basile usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe kurwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina; ubwo yari mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga buzamara iminsi 14 bwo kurwanya SIDA mu ntara y’Iburasirazuba.

RBC ivuga ko mu gihe mu Rwanda habarurwa 218,314 bafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA, byibura 49% byabo ni abo mu ntara y’Iburasirazuba.
Dr Ikuzo yagaragaje ko nibura mu turere 10 turimo abafite Virus itera SIDA benshi, Intara y’Iburasirazuba ifitemo dutanu.

Muri iyi ntara by’umwihariko mu myaka icumi ishize ubwandu bwa SIDA bukomeje kugenda bwiyongera, kuko bwavuye kuri 2.1% muri 2010 bukagera kuri 2.5% muri 2019.

RBC ivuga ko abangavu abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 21 ari bo bari kwandura SIDA ku bwinshi, mu gihe ku bahungu bari muri icyo kigero ibyago ari bake.

Abandi bari kwanduzanya SIDA ku bwinshi nk’uko RBC ibivuga ni abaryamana bahuje ibitsina, by’umwihariko ab’igitsina gabo babarirwa mu 18,100 mu gihugu hose.

Nko mu baryamana bahuje ibitsina bari mu Rwanda byibura 6% muri bo banduye virusi itera SIDA, 12% byabo bakaba ari abo mu ntara y’Iburasirazuba.

Abandi bagira uruhare mu gukwirakwiza ubwandu ni abakora umwuga w’uburaya, gusa RBC ivuga ko ku rwego rw’igihugu ku rwego rw’igihugu bakomeje kugenda bamanuka kuko kuri ubu bageze kuri 32%.

Muri rusange isuzuma ryakorewe abantu bari hagati y’imyaka 15 na 49 ryagaragaje ko mu turere 10 twa mbere turangwamo ubwandu bwa SIDA buri hejuru, dutatu twa mbere ari Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro two mu mujyi wa Kigali.

Utu turere dukurikirwa na dutanu two mu ntara y’Iburasirazuba ari two Rwamagana, Bugesera, Kayonza, Kirehe na Gatsibo mu gihe tubiri dukurikiyeho ari Nyamasheke na Kamonyi.
Uturere mu Rwanda ubwandu bwa SIDA buri hasi ni Gisagara na Nyaruguru twombi two mu ntara y’amajyepfo.

Rwaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Dr.Mbonimpa yanditse igitabo kigaragaza ububi bw' iyobyabwenge

Tue Nov 21 , 2023
Dr Mbonimana Gamariel yavuze ko nyuma yaho avuye mu Nteko Ishingamategeko ku mwanya w’Ubudepite,yari agiye guterezwa cyamunara, bituma agurisha ibibanza bye bibiri ndetse n’imodoka ya jeep Rav 4 nyuma yo kutabasha kwishyura neza inguzanyo. Ni mu kiganiro yagiranye na The Newtimes aho yavuze ingamba yafatiye inzoga zirimo nuko vuba yaba […]

You May Like

Quick Links