RWANDA: Ibikorwa byo Kwiyamamaza k’umwanya w’Umukuru w’igihugu.

Umuryango FPR Inkotanyi watangaje ko guhera tariki 24/02/2024, hazatangira amatora azahera ku rwego rw’Umudugudu yo guhitamo abazahagararira uyu Muryango mu matora rusange ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.



FRONT PATRIOTIQUE RWANDAIS – INKOTANYI
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU
Amatora yo guhitamo abazahagararira Umuryango FPR- INKOTANYI mu matora rusange ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite.
Ubunyamabanga
Bukuru bw’Umuryango
FPR-INKOTANYI buramenyesha Abanyarwanda bose by’umwihariko abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI ko guhera ku wa Gatandatu tariki 24/02/2024 hazatangira amatora mu Muryango FPR-INKOTANYI agamije kwihitiramo abazahagararira Umuryango FPR- INKOTANYI mu matora rusange ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ndetse n’ay’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.
Amatora mu Muryango FPR-INKOTANYI azahera ku rwego rw’umudugudu asorezwe ku rwego rw’lgihugu mu nama nkuru y’Umuryango FPR-INKOTANYI iteganyijwe muri Werurwe 2024 akaba ari igikorwa gishimangira umuco wa demokarasi nk’inkingi ya mwamba y’Umuryango FPR-INKOTANYI.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-INKOTANYI, Bwana Wellars Gasamagera aboneyeho gusaba Abanyamuryango ba FPR INKOTANYI bose kuzitabira iki gikorwa kandi bakazarangwa n’ubushishozi mu guhitamo abazabahagararira mu matora ku nzego zitandukanye: “Amatora mu Muryango FPR-INKOTANYI akwiye kwitabirwa n’abanyamuryango bose guhera ku rwego rw’umudugudu. Ni igihe cyiza cyo kwihitiramo abazaduhagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’abadepite. Ni igikorwa gikeneye ubwitabire bwacu twese nk’abanyamuryango ba FPR ariko cyane cyane tukarangwa n’ubushishozi mu guhitamo abazaduhagararira muri aya matora ateganyijwe mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka.”
Abanyamuryango bazatorerwa guhagararira Umuryango mu matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay’abadepite bazemezwa mu Nama Nkuru ya FPR-
INKOTANYI nk’uko biteganywa n’amatageko y’Umuryango FPR-INKOTANYI.

Kigali, ku wa 23/02/2024

B.P. 195 Kigali, Rwanda Tel: 0252582048 Fax: 0252582043, Email: info@rpfinkotanyi.org, Website: rpfinkotanyi.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Holders Continue to Sell Bitcoin as Price Hits $51,000

Sat Feb 24 , 2024
Long-term holders are actively transferring their Bitcoin to exchanges, capitalizing on the price surge beyond the $51,000 threshold. Long-term holders have sent their Bitcoins to exchanges for further selling, ever since the price of Bitcoin surpassed the $51,000 mark. Bitcoin may undergo short-term adjustments, as on-chain data indicates a shift […]

You May Like

Quick Links