KNC wa Gasogi United yagabishije Police FC

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yaburiye Police FC mbere y’uko amakipe yombi ahurira ku mukino w’Igikombe cy’Amahoro.

Uyu ni umukino uteganyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Mata 2024, ubwo haza kuba hatangira gukinwa imikino ibanza ya ½ cy’Igikombe cy’Amahoro.

Gasogi United FC ni Ikipe igeze muri iki cyiciro yarabikoreye cyane ko kugira ngo ikigeremo yabanje gukuramo APR FC yari yageze ku mukino wa nyuma mu mwaka ushize ndetse inayoboye Shampiyona y’u Rwanda.

Ibi birayiha icyizere cyo kongera kwihagararaho imbere ya Police FC yatangiye neza umwaka w’imikino ariko bikaza kwanga bigatuma iri rushanwa ariryo ihanga amaso kugeza ubu.

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yafashe umwanya mu kiganiro kibera kuri Radio1 abereye umuyobozi, avuga ko uko byagenda kose agomba guhagarika imibare y’Ikipe ya Polisi y’Igihugu ifite yo guhagararira u Rwanda.

Ati “Uyu munsi baravuga [Police FC] ngo umwaka wacu w’imikino uzashyirwaho iherezo dutwaye Igikombe cy’Amahoro. Ndashaka ko bivaho burundu ikemera ko yagize umwaka mubi w’imikino. Icyerekezo cy’uyu munsi kiraza kwerekana ko nta mpamvu yo kwirirwa umuntu yirushya atwika ubwonko bwe.”

“Ntabwo wasiba nk’ikipe nkuru, ariko wagenda ukaba utegura iby’umwaka utaha. Mu ngengo y’imari wasanga bibaza ko bategura kuzasohoka umwaka utaha, ntabwo bizakunda. Urwo rungabangabo ndarubakuramo.”

KNC yongeyeho ko asaba abasifuzi guca urubanza rutabera bityo hatagira uva ku kibuga yitwaza ko bagize uruhare mu musaruro uwo ari wose uza kuva mu mukino.

Police FC isanzwe ari ikipe ishobora gutsinda Gasogi United nubwo bitabaho buri gihe. Amakipe yombi amaze guhura inshuro umunani, harimo enye Police FC yegukanye amanota atatu n’izindi ebyiri za Gasogi United. Ikipe zombi zanganyije inshuro ebyiri gusa.

Muri uyu mwaka w’imikino ntabwo Police FC iratakaza umukino wayihuje na Gasogi United kuko ibiri yose yayitsinze.

Iyi kipe y’Umutoza Kirasa Alain, yatsinzwe imikino itatu iheruka gukina harimo uwa Police FC wa 2-1, uwa Etoile de l’Est wa 1-0 ndetse n’uwa Musanze FC wa 2-1. Iy’Umutoza Mashami Vincent muri itatu yatsinzwemo umwe wa Gorilla FC yinjijwe ibitego 2-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Umuherwe Tribert Rujugiro Ayabatwa atabarutse ku myaka 83

Wed Apr 17 , 2024
Umuherwe w’Umunyarwanda Tribert Rujugiro Ayabatwa, wari umaze imyaka yarahunze u Rwanda, yapfuye ku myaka 83. Hagati aho, mu kiganiro n’ikinyamakuru New Vision cyo muri Uganda mu 2019, yavuze ko atazi imyaka ye neza kuko ubwo yavukaga hatari hariho uburyo ubutegetsi bwandikaga abana bavutse, gusa ngo yabwiwe ko yavutse mu ntagiriro […]

You May Like

Quick Links