Sobanukirwa icyatumye irushanwa ry’ ubwiza rya ba Rudasumbwa rihagarikwa ku munota wa nyuma.

Ubuyobozi bw’ ikigo Imana Agency Ltd, ni ikigo cyari cyateguye irushanwa ry’ubwiza rya ba Rudasumbwa (Mr. Rwanda), ryabaga ku nshuro yaryo ya mbere mu Rwanda, ariko rigahagarikwa bitunguranye bisiga benshi mu gihirahiro.Ubuyobozi bw’icyo kigo bwatangaje ko iryo rushanwa ryahagaze kubera ko amarushanwa y’ubwiza yari yahagaritswe muri rusange mu gihugu.

Irushanwa ryo guhitamo umusore uhiga abandi mu bwiza ryatangiye mu ntangiriro za 2022, ariko rigeze mu cyiciro cya nyuma, aho abasore 18 bari bagiye kwerekeza mu mwiherero (bootcamp) riza guhagarikwa.

Agaruka ku mpamvu iri rushanwa ryahagaze, Umuyobozi wungirije wa Imanzi Agency Ltd, Chear Sebudunge, yagize ati: “Irushanwa rya Mr Rwanda ntabwo ryagiye kure y’ibyo turi gukora aka kanya. Turakora nk’ikigo cyigenga, ariko tugira inzego ziduhagarariye mu buryo rero busobanutse neza irushanwa ryahagaze nkuko amarushanwa y’ubwiza yahagaritswe na Minisiteri.”
Avuga ko hari ikirimo gutekerezwa ku kugira icyo bateganyiriza abari barahatanye n’ibyo basezeranyijwe.Ati: “Igihe cyose twabona uburenganzira bwo gukomeza amarushanwa y’ubwiza twakomereza aho twari tugejeje, tugasohoza ibyo twemereye Abanyarwanda n’abahatanye bazaba bari kumwe natwe.”

Ubuyobozi bwa Imanzi Agency Limited buvuga ibyo mu gihe bwateguye iserukiramuco ryitwa Miss Black Festival, rihuza abakobwa b’abirabura aho bari hose mu rwego rwo kubaha amahirwe bavukijwe kubera uruhu rwabo.

Byari biteganyijwe ko rudasumbwa azatoranywa muri Gicurasi 2022, akaba yaragombaga guhembwa imodoka ifite agaciro ka miliyoni 10 Frw, Inzu yo kubamo igihe cy’umwaka na internet y’umwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

EAC: Perezida Paul Kagame na Salva Kiir wa Sudani y’Epfo baganiriye ku mutekano wa EAC

Fri Feb 23 , 2024
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na mugenzi we wa Sudani y’Epfo akaba n’umuyobozi w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri iki gihe, bagiranye ibiganiro. Ku gicamunsi cy’ejo tariki ya 22 Gashyantare 2024, nibwo Perezida Salva Kiir yageze mu Rwanda. Ibiro by’umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko “Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro byarimo n’ […]

You May Like

Quick Links