U Rwanda rushinja DRC guhumanya ikirere

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bweretse Abasenateri imyanda ya pulasitiki igaragara mu kiyaga cya Kivu ituruka muri Congo, ikomeje kwangiza ibidukikije.

Ibi byagaragajwe kuri uyu wa mbere taliki 20 Ugushyingo 2023, ubwo iri tsinda ryagiriraga uruzinduko mu Karere ka Rusizi, mu rwego kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yerekeye imihindagurikire y’ibihe.

Ndagijimana Louis Munyemanzi, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yagaragarije Abasenateri ko iki kibazo bagerageza kukivuganaho n’Abanyekongo, ntigishyirwe mu bikorwa nk’uko byifuzwa, uyu muyobozi yasabye Abasenateri kugikoraho ubuvugizi.

Ati “Abaturanyi bo muri congo ntibakumira pulasitiki, babikoze 98% hari icyo byamara ku bidukikije, tujya tugirana ibiganiro ariko ntibabyubahirize nk’uko tubyifuza”.

Amasezerano y’imihindagurikire y’ibihe, yashyiriweho umukono i Rio de Janeiro muri Brazil, ku wa 5 Kamena 1992.

Hon. Murangwa Ndangiza Hadidja wari uyoboye iri tsinda ry’Abasenateri, yavuze ko icyo biyemeje ari ubuvugizi kugira ngo ikibazo cya pulasitiki ziva mu baturanyi zikibangamiye ibidukikije kiranduke.

Ati “Dushinzwe ubuvugizi, tuzabukora ikibazo cya pulasitiki tumaze imyaka myinshi tugifitiye ibisubizo, izinjira mu gihugu zose turazikumira n’ubwo n’iziri mu gihugu ziri munsi ya 5% ingamba twafashe nizo zisabwa no mu baturanyi.”

Iki kibazo cya Pulasitiki zigaragara mu kiyaga cya Kivu no ku nkengero zacyo, ntabwo kiri mu karere ka Rusizi gusa, aka Karere ka gisangiye n’utundi twose dukora ku kiyaga cya Kivu.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyemejwe n’ibihugu muri ayo masezerano,u Rwanda rwageze ku bikorwa bitandukanye birinmo, ingamba zinyuranye zirimo kongera amashyamba ubu akaba ari ku buso bwa 30%.

Mu ngamba zafashwe harimo gusonera imisoro abaguze imodoka zikoresha amashanyarazi zinjira mu gihugu, gushyiraho no kuvugurura urutonde rw’imiti itemewe ikoreshwa mu buhinzi ifite ingaruka mbi ku rusobe rw’ibinyabuzima.

Habungabunzwe urusobe rw’ibinyabuzima mu bishanga binyuranye harimo igishanga cy’Urugezi mu Karere ka Burera gifite ubuso burenga hegitari 6,735, bituma amazi muri icyo gishanga agaruka, ubu kikaba kirimo ubwoko by’ inyoni bugera kuri 43 zibungabunzwe neza n’ibigo byashyizweho bifite mu nshingano kubungabunga ibidukikije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Perezida Kagame na Tshisekedi bemeye ko bagiye kugabanya ubushamirane

Wed Nov 22 , 2023
Ibiro bya Perezida w’Amerika – White House – bivuga ko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bemeye ko “bateganya gufata ingamba zihariye zo kugabanya ubushyamirane buriho ubu” hagati y’ibihugu byombi. White House ivuga ko Avril Haines, umukuru w’ubutasi bw’Amerika, n’itsinda bari […]

You May Like

Quick Links