Ubuhamya bw’ Abarokokeye I Nyarurama: Baratwitswe abandi batabwa mu myobo

Abaturage bo mu Murenge wa Ruvune, mu karere ka Gicumbi, ahatangirijwe icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuze ko banyuze mu nzira y’umusaraba itaboroheye.

Ni ububamya bwagarutsweho n’ abarokokeye mu Murenge wa Ruvune wahoze witwa komini Bwisige ,ubu mu kagari ka Gashirira ,mu Karere ka Gicumbi.

Abarokotse bavuze ko nubwo mu rwibutso rwa Nyarurama rushyinguwemo imibiri 205 y’Abatutsi bishwe 1994, abenshi bajugunywe mu migezi ya Cyandaro na Warufu ariko ntibamenye irengero ryabo.

Nkezabo Jean Paul warokokeye ku musozi wa Nyarurama yagarutse ku bwicanyi ndengakamere bw’Interahamwe zakoreshaga ubugome butandukanye.

Yagize Ati:” Hari harakozwe urutonde rw’ ingo zose zirimo Abatutsi ko bazicwa, data umbyara yishwe arashwe, ariko abenshi bajugunywaga mu mugezi wa Cyandaro na Warufu ntitwabonye uko tubashyingura mu cyubahiro”.

Yakomeje ati “Turasaba abantu bazi ahajugunywe Abatutsi bishwe 1994 kudufasha bakerekana aho bari kugira ngo tubashyingure mu cyubahiro kuko byadufasha”.

Tuzi ko hari Imiryango itanu yazimye muri Nyarurama nyuma yo kwica ababyeyi n’ abana babo, hari inzu y’ Umugore bita Nyiramongi bashyizemo Abatutsi benshi barabatwika, uwashakaga gusohoka niwe barashishaga isasu”.

Rushigajiki Andre yavuze ko interahamwe zo mu Murenge wa Ruvune zari zaratojwe ubwicanyi ndengakamere kuva mu myaka ya 1990, byagera muri 1994 bakibasira Abatutsi mu buryo bukomeye.

Ati: Amateka ya Genocide yabaye mu Gihugu hose, ariko muri Ruvune haranzwe no kujugunya abana mu myobo, abandi bakabataba mu rwina rw’intoke ari bazima, kugeza ubwo uwashaka kuzamuka mu mwobo bamukubitaga isuka n’ imihoro agasubiramo kugeza ashizemo umwuka”.

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Gicumbi, Kamizikunze Anastase, yagarutse ku butwari bw’ Inkotanyi zabarokoye .

Ati:” Twahuye n’ibihe bikomeye ariko twibuke twiyubaka, turashima ubuyobozi bukomeje kwita ku barokotse haba mu bikorwa byo kububakira amazu no kubafasha kwivuza, by’umwihariko inkotanyi zaturokoye“.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi w’Agateganyo,Uwera Parfaite yasabye abaturage kwamagana abafite ingengabitekerezo, by’ umwihariko asaba urubyiruko kugira Uruhare rukomeye mu kwigisha abayikwirakwiza bifashishije imbugankoranyambaga.

Ati:Dufatanye kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri,turasaba urubyiruko kugira Uruhare rukomeye mu kwamagana abagifite ingengabitekerezo, abarokotse tugomba kubaba hafi mu muri iyi minsi 100 yo kwibuka,tubafate mu mugongo, mu buryo bwo kubafasha kudaheranwa n’ agahinda“.

Mu karere ka Gicumbi Hari inzibutso eshanu zishyinguwemo imibiri y’ Abatutsi bishwe 1994 biteganywa ko zizahuzwa zikaba eshatu hagamijwe kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba Musengana Papias ari kumwe na Musenyeri wa EAR Byumba bashyira indabo ku hashyinguye imibiri y’Abatutsi biswe muri Jenoside

Bashyize indabo ku hashyinguye imibiri y’Abatutsi bishwe mu 1994 , bavuga ko banyuze mu nzira y’umusaraba.

NTIHABOSE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Menya ibyaranze tariki 8 Mata 1994, yaranzwe no kwica abatutsi benshi n’abasirikare barindaga Perezida bafatanyije n’Interahamwe

Tue Apr 9 , 2024
Tariki ya 8 Mata ni umunsi wa kabiri w’icyumweru cy’icyunamo. Abanyarwanda n’inshuti z’Urwanda bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa. Mu rwego rwo gukomeza kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, menya bimwe byaranze uyu munsi wa kabiri. ubwicanyi no gutwikira Abatutsi byari byatangiriye […]

You May Like

Quick Links