NESA yatangaje igihe cyo gutangira kwandika Abakandida bazakora Ikizamini cya Leta

Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, cyatangaje ko kuva tariki ya 26 Gashyantare kugeza ku wa 31 Werurwe 2024, abanyeshuri bazakora Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024 bazaba bari kwiyandikisha.

Bikubiye mu Itangazo ryasohowe n’ubuyobiz bwa NESA rimenyesha abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza, ay’iyisumbuye yigisha inyigisho rusange, atanga inyigisho mbonezamwuga ndetse n’amashuri yisumbuye ya Tekinike (TSS).

Kwandika abo abanyeshuri bazakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024 bizatangira gukorwa kuva kuwa Mbere tariki ya 26 Gashyantare kugeza ku Cyumweru tariki ya 31 Werurwe2024.

NESA itangaza ko kugirango umukandida wo mu mashuri abanza, P6, yiyandikishe asabwa gushyira ifoto ku mwirondoro wa buri mukandida bikorerwe muri SDMS no guhitamo amashuri umwana yifuza kuzigamo mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.

Umukandinda wo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (S3) asabwa gushyira ifoto ku mwirondoro wa buri mukandida bikorewe muri SDMS, gutegura indangamanota y’umwaka wa mbere (S1 )n’umwaka wa kabiri (S2) no guhitamo amashuri n’amashami umwana yifuza kuzigamo mu mwaka wa kane (S4).

Umukandinda wo mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (S6, L5, Y3) asabwa gushyira ifoto ku mwirondoro wa buri mukandida bikorewe muri SDMS, gutegura indangamuntu, kwandika no kwemeza indangamuntu muri SDMS, gutegura indangamanota y’umwaka wa kane (S4, L3, Y1) n’iy’umwaka wa gatanu ($5, L4, Y2) ndetse no gutegura icyangombwa kigaragaza ko umunyeshuri yarangije icyiciro rusange (S3), ikizwi nka ‘Result Slip’.

NESA yibukije abayobozi b’ibigo by’amashuri ko nta shuri ryemerewe gusaba abanyeshuri amafaranga yo kwiyandikisha cyangwa aya serivisi zijyanye no kwiyandikisha mu gukora Ibizamini bya Leta.

Umwanditsi: Fabrice

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Rwanda has achieved a significant milestone in healthcare by making local treatment options available for heart diseases.

Sun Feb 25 , 2024
In a significant event held on February 23, 2024, Kigali hosted an important gathering that brought together leaders from the Ministry of Health, experienced heart surgeons, dedicated cardiac care nurses, aspiring cardiology students, and individuals who have undergone treatment and recovery. Their collective aim was to collaborate and explore strategies […]

You May Like

Quick Links