Expo 2024: Abitabiriye imurikabikorwa banyuzwe n’umutekano uri aho riri kubera

Kuva ku wa 25 Nyakanga 2024 i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha mpuzamahanga hatangiye iri murikagurisha ku nshuro ya 27 ry’itabiriwe n’abamurikabikorwa 442 barimo abanyamahanga 119 bo mu bihugu 17.

Biteganyijwe ko abantu babarirwa hagati ya 5000 na 10000 ari bo bazajya bitabira iri murikagurisha ku munsi, birumvikana ko atari abantu bacye ari yo mpamvu hakenewe umutekano uhagije kubera ingeri zitandukanye zizajya zihaza.

Kuri uyu wa 30 Nyakanga 2024, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro iri murikagurisha, abayobozi barimo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera, n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, basuye ahantu hatandukanye hari gutangirwa serivisi zitandukanye ndetse n’ahari gucururizwa ibicuruzwa bitandukanye banareba uko imurikagurisha riri kugenda muri rusange.

Nyuma yo kureba uko ibikorwa by’imurikagurisha biri kugenda abayobozi bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, aho Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko umutekano washyizwemo imbaraga muri Expo ndetse no mu muhanda cyane ko kubera iri murikagurisha imodoka mu muhanda ziziyongera cyane cyane mu mihanda igana ahebera imurikagurisha.

Ati “umutekano hano witaweho dufite Abapolisi birirwa hano ndetse bakanaharara bashinzwe gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo mu gihe bahari no mu gihe badahari, ikindi dufite umwihariko wo gucunga niba hari inkongi yaba muri iyi Expo, hano hari imodoka ihari igihe cyose yazimya umuriro mu gihe habaye inkongi.”

Yakomeje avuga ko iyi Expo yitabirwa n’abana bari munsi y’imyaka 18 na bo bagomba kugenzurwa bagacungirwa umutekano kugira ngo batanywa ibisindisha.

Imurikagurisha Mpuzamahanga ribaye ku nshuro ya 27 ryatangiye ku wa 25 Nyakanga 2024 rikaba rizarangira ku wa 15 Kanama 2024.

Tumwe mudushya turi muri iri murikabikorwa harimo amasafuriya ahisha ibishyimbo mugihe gito cyane

Umwe mu bamurika twasanze akaranga inyama mu mashini (Isafuriya) avuga ko ihisha ibishyimbo nyuma y’iminota itarenga 40, kandi igakoresha inite imwe y’amashanyarazi igurwa amafaranga y’u Rwanda 250 mu gihe kirenze amasaha atatu (Iminota 180).

Shema Albert warimo kumurika ibikoresho bikorerwa mu Budage, avuga ko kuba ibishyimbo bihira iminota 40, bivuze ko umuriro w’amashanyarazi iyo mashini yakoresheje mu kubiteka utarenza amafaranga 55.

Shema agira ati “Uwabimenya ntabwo yakongera guhendwa n’amakara cyangwa gaz, kuko biteza imyotsi n’umwanda, bigatuma umuntu akenera ahantu hanini ho gukorera (Igikoni), kandi hano wibereye muri salon wateka kandi ibiryo bigashya vuba.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Like

Quick Links