Amatora/2024: Musinguzi Frank yatanze kandidatire ku mwanya w’Ubudepite

Umwe mu rubyiruko Musinguzi Frank yashyikirije kandidatire ye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) aho yifuza kuba umukandida wigenga ku mwanya w’Abadepite mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Musinguzi Frank wakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, yatanze ibyangombwa byose bisabwa ndetse agaragaza ko yiteguye gutsindira umwanya mu gihe kandidatire ye yaba yemewe akinjira mu Nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Kandidatire ye yayitanze nk’umukandida wigenga mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024 ndetse yashyikirije ibisabwa byose kuri NEC kuri uyu wa 22 Gicurasi 2024.

Musinguzi asanzwe ari rwiyemezamirimo kuko akora ubucuruzi n’ibigo bitandukanye bikora ibijyanye n’ubukerarugendo.

Ati “Nyuma y’uko tumaze kubona igihugu cyacu uko gitera imbere n’umuvuduko kigenderaho n’amahirwe Leta yacu yagiye ihereza urubyiruko byatumye tubona ko dukwiye gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cyacu. Nk’uko ikivugo cyanjye kibivuga, ubumwe bwacu, imbaraga zacu amateka yacu bidufashe kwiyubakira igihugu cyacu.”

Yagaragaje ko ashaka kuva mu bucuruzi akajya muri Politiki nubwo byose bifasha mu guteza imbere igihugu kuko yumva abifitiye ubushobozi.

Yagaragaje ko atagowe no kubona imikono ikenewe.

Ati “ Ntabwo byanangoye kuko n’umubare narawurengeje kuko mu mibare natanze abagera kuri 834. Hari umuntu uba utabyumva neza ariko uramusobanurira ukamubwira icyo ushaka mu buryo bwiza no mu kinyabupfura arabyumva iyo ari umuntu ukunda igihugu.”

Itegeko riteganya ko kugira ngo umukandida wigenga yinjire mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda asabwa nibura kubona amajwi 5%.

Ni ibintu bikunze kugorana cyane ko hari umukandida wigenga winjira mu Nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda kuko mu 2003 mu bakandida 230 bahatanairaga imyanya 53 itorerwa nta wigenga warimo.

Mu 2008, andi matora y’abadepite yarabaye, Harerimana Jean Marie Vianney wari wiyamamaje nk’umukandida rukumbi wigenga yabonye amajwi 0.6%.

Mu 2013, Mwenedata Gilbert yabonye 0.42%, Mutuyimana Leonille agira 0.15%, Ganza Clovis agira 0.19% naho Bizirema Venuste abona 0.16%.

Mu 2018 nabwo hiyamamaje abakandida bane barimo Ntibanyendera Elissam Salim, Sebagenzi Ally Hussein, Mpayimana Philippe na Nsengiyumva Janvier ariko nta n’umwe watsinze kuko bose uteranyije amajwi babonye angana na 1%.

Kuri ubu Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko abifuza kuba abakandida bigenga ku mwanya w’abadepite ari 41.

Ntihabose DIEUDONNE

OASISGAZETTE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Ingingo z' ingenzi z'impamvu yo gusaba guhinduza amazina

Fri May 31 , 2024
Turabamenyesha ko uwitwe Rwagahutu David mwene Shiramaka Etienne na Nyirampabuka Marthe utuye mu Mudugudu w’ Abatarushwa , akagali ka Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge,mu Mujyi wa Kigali yanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo Rwanyagahutu David akitwa Mugisha David mu gitabo cy’ irangamirere. Impamvu atanga yo guhinduza amazina ni uko […]

You May Like

Quick Links