EXPO 2024: Kigali Leather Cluster (KLC) irashimira Nyakubahwa Paul Kagame kuba yarabahwituye muguteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu

Kuwa 30 Nyakanga 2024, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro iri murikagurisha, abayobozi barimo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera, n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, basuye ahantu hatandukanye hari gutangirwa serivisi zitandukanye ndetse n’ahari gucururizwa ibicuruzwa bitandukanye banareba uko imurikagurisha riri kugenda muri rusange.

Bamwe mu bitabiriye iri murikabikorwa mpuzamahanga harimo Ihuriro rikusanya impu kandi rigatunganyamo ibikoresho bikomoka kumpu nk’inkweto ndetse n’ibikapu rizwi nka Kigali Leather Cluster (KLC)
Kamayirese John avugako bishimira ibyo bamaze kugeraho mugihe kingana numwaka bamaze bakora akomeza ashimira nyakubahwa perezida Paul kagame uburyo adahwema gushakira abanyarwanda ibyiza ndetse ahamya ko bamaze kwiteza imbere k’uburyo bugaragarira buri wese.

Kamayirese yakomeje avugako bagifite imbogamizi zokuba badafite uruganda rutunganya impu bakaba basaba ubufasha bwa leta kugirango nabo babone uruganda rwabo bareke gutegereza ibivuye mumahanga

Seraphine akora ibirimo: imikandara, amakofi ndetse n’ibindi nawe aba mu ihuriro rya Kigali Leather Cluster yakomeje avuga ko nk’abantu bakora ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) bitaragera kurwego rwo guhangana n’ibindi bicuruzwa akomeza avuga ko ariko hari ikizere ko mugihe kiri imbere.

Yakomeje avuga ko ubwitabire bw’abitabira bagasura ibikorwa byabo bushimishije cyane kuko abenshi baza bakagura cyanda bagatanga Command bakoresheje iyakure (online order) yasoje avuga ko yishimira ko ibyo bakora byose bikundwa cyane kuko biba byujuje ubuziranenge kandi bikgurwa ku bwinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Expo 2024: Abitabiriye imurikabikorwa banyuzwe n'umutekano uri aho riri kubera

Wed Jul 31 , 2024
Kuva ku wa 25 Nyakanga 2024 i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha mpuzamahanga hatangiye iri murikagurisha ku nshuro ya 27 ry’itabiriwe n’abamurikabikorwa 442 barimo abanyamahanga 119 bo mu bihugu 17. Biteganyijwe ko abantu babarirwa hagati ya 5000 na 10000 ari bo bazajya bitabira iri murikagurisha ku munsi, birumvikana ko atari abantu […]

You May Like

Quick Links