Hegitari eshatu zihinzeho imyaka itandukanye zatwawe n’Inkangu imvura itaguye, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarubaka buvuga na bwo bwatunguwe.
Abayobozi bavuga ko hari hegitari 3 z’ubutaka bw’abaturage bwariho ibihingwa bitandukanye bwatwawe n’Inkangu mu buryo butunguranye kuko nta mvura yagwaga.Iki kibazo cy’Inkangu yatwaye ubutaka izuba riva cyabaye mu gitondo cyo ku wa Gatatu taliki ya 21 Gashyantare,
2024.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka, Mbonigaba Mpozenzi Providence avuga ko byabereye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Kigusa.
Gitifu Mbonigaba yemeza ko ubutaka inkangu yatwaye mu buryo butunguranye, bwari buhinzeho imyaka itandukanye iri ku buso bwa hegitari eshatu akavuga ko bwamanutse kuva hejuru bugwa mu kabande.
Mbonigaba avuga ko iyi nkangu yatwaye urutoki, amateke, ibishyimbo, ibijumba, soya n’indi myaka abaturage bakunze guhinga ikaba yarengewe.
Ati: “Harimo n’ibiti by’imbuto, byabaye imvura itarimo kugwa kuko yaherukaga ku Cyumweru gishize.”
Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Kamonyi Niyongira Uzziel avuga ko barimo gukora ibarura y’ibyo inkangu yangije, ndetse na banyirayo kugira ngo barebe ubushobozi bwa buri wese bazaheraho bamushumbusha.
Ati: “Ntabwo navuga ko aka kanya hari icyo tugiye gukora ariko twavuganye na MINEMA (Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi).”
Niyongira avuga ko nyuma yo gukora raporo yuzuye y’ibyangiritse aribwo bazafata Umwanzuro uhamye w’icyo bagomba gukora.
Umwe mu mpuguke mu by’ubuhinzi, Ngumyembarebe Thacien avuga ko iyo bigenze gutyo biba byatewe n’uko munsi y’ubwo butaka harimo urutare noneho imvura yagwa ari nyinshi akabura uko acengera mu butaka.
Ati:’Ni ikibazo gikunze kugaragara mu mukamuko w’imvura ubutaka bwarasomye, amazi akabura aho aca’
Ngumyembarebe yavuze ko bitagombye gutera ubwoba abaturage kuko ari ikibazo kibaho.
Ikibazo nk’iki cyigeze kuvugwa no mu bindi bice by’Igihugu gusa, cyakora Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko aribwo bwa mbere babibonye.
xyvbi7
You’re so interesting! I don’t believe I’ve read
through anything like that before. So good to find another person with a few genuine thoughts on this subject matter.
Seriously.. many thanks for starting this up. This web site is one
thing that is needed on the web, someone with a bit of originality!
Feel free to visit my web page 토토사이트
What’s Going down i am new to this, I stumbled upon this I’ve discovered It
absolutely helpful and it has aided me out loads.
I am hoping to contribute & help different customers like its helped me.
Great job.
Feel free to visit my website … 카지노메이비
It’s wonderful that you are getting ideas from this paragraph as well as from our dialogue made at this place.
my site :: 토토사이트
Why people still make use of to read news papers when in this technological world all is available on net?
My blog post … 소액결제현금화