Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rukomeje kumva icyo abagabo 18 bavuga ku bihano basabiwe n’ubushinjacyaha. Baregwa ibyaha by’iyicarubozo mu magereza.
Uhereye kuri Augustin Uwayezu wari umuyobozi wungirije wa Gereza ya Nyakiriba I Rubavu uri mu basabiwe gufungwa burundu, yasabye urukiko gutesha agaciro ikirego cy’ubushinjacyaha akagirwa umwere.
Naho Innocent Kayumba bagenzi be bafata nk’umucurabwenge mu bikorwa by’iyicarubozo mu magereza, yavuze ko abamushinja ari akagambane bamukoreye.
Naho Innocent Kayumba bagenzi be bafata nk’umucurabwenge mu bikorwa by’iyicarubozo mu magereza, yavuze ko abamushinja ari akagambane bamukoreye.
Uyu na we wigeze kuyobora iyo gereza ya Nyakiriba iri ku Gisenyi, ubushinjacyaha bumusabira gufungwa imyaka 20 no gutanga ihazabu ya miliyoni zirindwi. Na we arasaba kugirwa umwere, agasohoka mu buroko.
Kayumba yasabye Ubushinjacyaha kwitondera amakuru bukura mu magereza avuga ko nyuma y’uko bafatwa bagafungwa hamaze gufatwa abandi bacungagereza bagera mu 100 bafungiwe muri gereza ya Rwamagana.
Abari kuburanira I Rubavu bararegwa imfu z’abafungwa barindwi n’abandi bakuye ubumuga muri gereza. Ni ibyaha ubushinjacyaha buvuga ko byabaye hagati ya 2019-2022.
Oasisgazette