Amazu acururizwamo mu karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda yafashwe n’inkongi y’umuriro.
Nta mvano y’iyi nkonmgi yatangajwe gusa ubuyobozi bwavuze ko intandaro ishobora kuba ari gaze y’imwe muri resitora zikorera aho yaturitse.
Ibikoresho bibarirwa mu gaciro k’asaga Miliyoni 65 n’ibihumbi 300 y’u Rwanda ni byo bimaze kumenyekana ko byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’igorofa ry’ubucuruzi iri muri Gare ya Musanze.
Iyo nzu yafashwe n’inkongi y’umuriro saa mbili z’igitondo cyo ku wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2023, bigakekwa ko yaba yatewe na Gaz yari muri resitora ikorera muri iryo duka yaturitse bigakongeza umuriro wahise ukwira igice cyose cyo hejuru cy’iyo nyubako igeretse inshuro imwe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko ubu bamaze kubarura ibintu byari muri ayo maduka bifite agaciro ka Miliyoni 65 n’ibihumbi 300 byangijwe n’iyo nkongi y’umuriro.
I’ve learn some excellent stuff here. Certainly worth bookmarking for
revisiting. I surprise how a lot effort you set to make this kind of wonderful informative web
site.
Here is my blog post: 슬롯신드롬