Wa mukobwa wambaye ikanzu yakangaranyije benshi yagejewe mu bucamanza, menya icyaha ashinjwa

0 0
Read Time:1 Minute, 27 Second

Umukobwa wagaragaye mu gitaramo giherutse kubera mu Mujyi wa Kigali yambaye ikanzu ibonerana igaragaza imyanya ye y’ibanga, yagejejwe imbere y’urukiko aho ashinjwa icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame gihanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka 2.

Uyu mukobwa witwa Mugabekazi Liliane, yagaragaye mu gitaramo cyaririmbyemo ikirangirire Tayc cyabaye tariki 30 Nyakanga 2022.

Ubwo ifoto y’uyu mukobwa yajyaga hanze, yakangaranyije benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe banenga iyi myambarire ndetse bituma inzego zirimo Polisi y’u Rwanda zihaguruka aho zanatangiye gukora igenzura mu bitaramo bibera i Kigali.

Kuri uyu wa Kane tariki 18 Kanama 2022, Mugabekazi Liliane yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo aburane ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kubera icyaha aregwa cyo gukora ibiterasoni mu ruhame.

Ubushinjacyaha bwagejeje imbere y’urukiko uyu mukobwa, buvuga ko inzego zishinzwe iperereza nka RIB batangiye kumukoraho iperereza ndetse zikanamuhamagaza akazemerera ko ari we ugaragara muri iriya foto.

Amakuru yizewe avuga ko Liliane yatawe muri yombi tariki 07 Kanama 2022 ubu akaba acumbikiwe kuri station ya Remera.

Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko impamvu zikomeye zituma bwifuza ko uregwa afatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, bwavuze ko kuba afunze ari bwo buryo bwonyine bwizewe bwo kuba yajya abonekera igihe cyose inzego z’ubutabera zamukenerera.

Bwavuze kandi ko aramutse arekuwe byatiza umurindi abandi bakobwa bagenzi be gukora iki cyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije uru rubanza rw’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, rwahise rurupfundikira, rwanzura ko ruzasoma icyemezo cyarwo ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha tariki 23 Kanama 2022.

Ingingo ya 143: Gukora ibiterasoni mu ruhame

Umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

You May Also Like

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

2 thoughts on “Wa mukobwa wambaye ikanzu yakangaranyije benshi yagejewe mu bucamanza, menya icyaha ashinjwa

  1. What抯 Taking place i’m new to this, I stumbled upon this I have found It absolutely useful and it has aided me out loads. I hope to contribute & aid other customers like its helped me. Good job.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *