Umuyobozi wa Polisi ya Somalia agiye kumara icyumweru mu Rwanda

0 0
Read Time:2 Minute, 1 Second

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yakiriye mu biro bye mugenzi we uyobora Polisi ya Somalia, Maj General Abdi Hassan Mohamed (Hijar), kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Nyakanga 2022.

Maj General Abdi Hassan Mohamed n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko ruzamara icyumweru, rugamije gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Polisi y’u Rwanda n’iya Somalia bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere amahugurwa kuva mu 2011.

Maj General Abdi Hassan Mohamed yavuze ko Polisi y’Igihugu cye yishimira ko hari intambwe yateye mu kubungabunga umutekano w’abaturage.

Yagize ati “Uyu munsi, nyuma y’urugamba rumaze igihe ndetse na nyuma yo kwiyubaka, twavuga ko Polisi ya Somalia ikora mu gihugu hose itanga serivisi zo kurinda abaturage n’ibyabo.’”

Yasobanuye ko bishimira icyizere bagiriwe ku buryo baha abaturage serivisi nubwo bakibangamiwe n’ibikorwa by’iterabwoba bya Al-Shabaab, n’ibindi byaha byambukiranya imipaka bihari.

Polisi ya Somalia yashimye ubufasha bwa Polisi y’u Rwanda mu guteza imbere umutekano, kubaka amahoro no kubahiriza amategeko binyuze mu mahugurwa ahabwa ba ofisiye bakuru mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda (National Police College) kuva mu myaka 10 ishize.

Yakomeje ati “Polisi ya Somalia ikeneye ubufasha bwa Polisi y’u Rwanda kugira ngo yuzuze inshingano ndetse no mu iyubahirizwa ry’amategeko muri Polisi Somalia.”

Maj General Abdi Hassan Mohamed yasobanuye ko ibi bizatuma habaho ituze no kurinda igihugu bizira ubwoba, igihunga, ihohoterwa cyangwa ibindi byose binyuranyije n’amategeko.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yashimiye Polisi ya Somalia yagaragaje ubushake mu kunoza umubano n’imikoranire ihuriweho.

Yagize ati “Uruzinduko rwanyu ni umwanya mwiza kuri twe mu kuganira ku bindi twagiramo ubufatanye birimo guhanahana amakuru hagamijwe kurwanya ibyaha n’iterabwoba bikomeje kwiyongera mu bihugu bitandukanye no ku Isi.”

“Polisi y’u Rwanda ifite ubushake mu bufatanye na Polisi ya Somalia ku bw’umutekano n’ituze ry’ibihugu byacu.”

Polisi y’u Rwanda ifitanye amasezerano y’ubufatanye na Polisi ya Somalia mu guteza imbere amahugurwa kuva mu 2011.

Imaze guhugura abapolisi ba Somalia batandatu yo ku rwego rw’aba ofisiye bakuru mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riri mu Karere ka Musanze.

Somalia n’u Rwanda ni ibihugu binyamuryango bya EAPCCO. Uyu muryango ugizwe n’ibihugu 14, washinzwe mu 1998 hagamijwe gushimangira ubufatanye bwa Polisi zo mu Karere, guhanahana amakuru ku byaha no guhuza amategeko hagamijwe kongerera ubushobozi inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

You May Also Like

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

One thought on “Umuyobozi wa Polisi ya Somalia agiye kumara icyumweru mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *