Umuraperi Wild Cat yiyemeje gukora umuziki ku zuba no mu mvura

0 0
Read Time:1 Minute, 22 Second

Iyi ntero igira iti” Nzakora umuziki mu bukene no mu bukire” yashimangiwe n’ umuraperi  w’ umunyarwanda , Wild Cat urangwa n’ ibisage ku mutwe we ,ndetse yemera filozofi y’ abarasta nk’ umuntu ukunda umuziki avuga ko azawukora kandi ukazamugeza kure mu buzima.

W C ugereranya izuba n’ ubukire naho imvura akayigereranya n’ ubukene avuga ko yabyirutse ahumekerwa n’ inganzo ya Jay Polly ariko yemeza ko yifuza kugera ku rwego rw’ icyamamare Wizzy Khalifa w’ umunyamerika.

Umuraperi Wild Cat ufite ibisage

Wild Cat asanga n’ ubwo urugendo rwe rwa muzika rukomeye ariko icyizere ni cyose, mu kiganiro na Oasisgazette.rw yavuze ko icyatumye akora umuziki ni uko yasanze ari uburyo bworoshye bwo gutanga ubutumwa bushobora guhindura intekerezo z’ abantu mu gihe sosiyete yugarijwe n’ ibibazo byinshi byiganjemo urwango, ubugome n’ amashari.

Ati” Nabaye umuhanzi  kuko nakuze nkunda inganzo ya jay polly ndetse nkunda n’ ubutumwa bwe ikindi numvaga nshaka kuzavugira rubanda mbicishije mu muziki nyarwanda”.

“ Ihwa” , “Sibomana”, “Bizunguze” ni zimwe mu ndirimbo ziri mu njyana ya Hip-Hop,  umuhanzi Wild Cat amaze gukora ariko avuga ko uko ubushobozi buzagenda bwiyongera afite byinshi ndetse byiza byo kugeza ku bakunda muzika.

Ku izina bwite Mbyayingabo Theodomile, Wild Cat yiyeguriye Hip-Hop afata nk’ intwaro ishobora guhindura imbereho y’ abantu arebeye ku buzima bw’ abahanzi b’ abanyamerika babayemo uyu munsi aho usanga bateye imbere ndetse banafite ubukire bwinshi.

Yasoje adutangariza ko izina Wild Cat bisobanura injangwe y’ agasozi mu kinyarwanda cyiza cyangwa se inturo, ati “ impamvu yatumye barinyise ni ubuzima nari mbayemo ,ndabyibuka mfite imyaka 11, nibwo umusirikare witwaga Gapfusi  yarinyise abantu batangira kumpamagara gutyo nanjye mpita ndikomerezaho”.

Alphonse Rugwiro

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

You May Also Like

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *