Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko itaciwe intege n’icyemezo cyahagaritse ku munota wa nyuma urugendo rw’abimukira bagombaga kuva mu Bwongereza, kuko ubu buryo buzatanga igisubizo ku bibazo bimaze igihe by’abimukira.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo indege ya mbere itwaye abimukira babaga mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko, yari itegerejwe i Kigali.
Mbere y’uko urwo rugendo rutangira, byaje gutangazwa ko umwe mu bantu bagombaga koherezwa mu Rwanda, Urukiko rw’Uburayi rw’Uburenganzira bwa Muntu (ECHR) rwahagaritse by’agateganyo ko ajyanwa mu Rwanda. Bagenzi be nabo bahise baboneraho, ndetse urukiko rubyemeza uko.
Ku wa 14 Mata 2022 ni bwo u Rwanda n’u Bwongereza byashyize umukono ku masezerano y’imyaka itanu, rwemera kwakira abimukira binjiye muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko guhera ku wa 1 Mutarama 2022.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kuzakira aba bimukira igihe cyose bazahagerera.
Yagize ati “Ntabwo twaciwe intege n’ibi byemezo. U Rwanda rushyigikiye byuzuye ko ubu bufatanye bushyirwa mu bikorwa. Uburyo abantu barimo gukora ingendo zishyira ubuzima bwabo mu kaga ntabwo byakomeza kuko birimo gutera benshi ibyago bitavugwa.”
“U Rwanda rwiteguye kwakira abimukira ubwo bazaba bahageze, bakazahabwa umutekano n’amahirwe mu gihugu cyacu.”
Kuri uyu wa Kabiri, Makolo yabwiye abanyamakuru ko aba bimukira nibagera mu Rwanda bazafashwa gutangira ubuzima, bagahabwa ubufasha nko mu gusaba ubuhungiro, ubwunganizi mu mategeko n’ubusemuzi, aho kuba heza ndetse n’ibindi byangombwa nkenerwa.
Yavuze ko uburyo busanzweho bufasha abimukira butagikora, ahubwo bwigaruriwe n’abanyabyaha bizeza abantu ibitangaza bakabambutsa babajyana mu Burayi, babanyujije mu nzira zishyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ati “Afurika ntabwo ari umugabane w’ibibazo gusa nk’uko ikunda kugaragazwa mu itangazamakuru, ni n’ahantu haboneka ibisubizo. Twishimiye kuba mu batanga ibisubizo muri gahunda nshya, igamije gukemura ikibazo gikomeye.”
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Habinshuti Philippe, yavuze ko u Rwanda rwiteguye mu buryo bwose, burimo ko aba bantu nibaza bazaganirizwa mu buryo butandukanye.
Yavugaga ku bimukira bakomeje kugaragaza ko batifuza kujyanwa mu Rwanda, kuko bavuye mu bihugu byabo bagiye gushakira ubuzima i Burayi, nubwo baciye mu nzira zitemewe.
Yakomeje ati “No kudashaka kuguma mu Rwanda, bishobora no guterwa n’uko umuntu atabona impamvu. Twebwe icyo twashyizemo imbaraga nyinshi ni ukugira ngo haboneke izo mpamvu zituma umuntu abona ko bishoboka kuba yaguma mu Rwanda, akahabonera amahirwe nk’ayo bagenzi be batandukanye bagiye bahabonera – impunzi ducumbikiye yaba ziri mu nkambi zitandukanye ndetse n’iziri i Gashora.”
“Ikindi, ntabwo abantu bazaza hano mu Rwanda bazaba bahafungiwe. Uzaza, ni ukumusobanurira amahirwe ahari, ibiteganyijwe muri iyi gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza. Yabona ko bidahuye n’icyo yifuza, hazaba hari ubundi buryo bwo kuba ashobora gusubira mu gihugu cye tukabimufashamo, ndetse no kuba yareba n’ikindi gihugu kimwemerera kuba yakijyamo, nk’uko n’izindi mpunzi dufite hano mu gihugu bigenda.”
Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Priti Patel, nyuma y’icyemezo cya ECHR yasohoye itangazo avuga ko batunguwe n’ibyemezo byafashwe ku munota wa nyuma, indege igiye guhaguruka.
Ati “Ntabwo tuzacika intege. Itsinda ry’abanyamategeko bacu ririmo gusuzuma buri cyemezo cyafashwe kuri uru rugendo, ndetse imyiteguro y’urugendo rutaha ubu iratangiye.”
Patel yavuze ko icyemezo cya ECHR gitangaje, ariko ashimangira ko abimukira bavanywe muri uru rugendo “bazashyirwa mu ndege itaha”.
Amakuru avuga ko umuntu watumye ibikowa, ari umugabo ukomoka muri Iraq bitari byizewe ko azabona ubuhunzi mu Rwanda, ko ashobora kuzahohoterwa kuko ahazaza he mu buryo bwemewe n’amategeko hagataragara.
Uru rukiko rw’i Strasbourg mu Bufaransa rwategetse ko kuvana abo bimukira mu Bwongereza bitegereza muri Nyakanga, ubwo inkiko zo mu Bwongereza zizaba zimaze gufata icyemezo ntakuka kuri iyi gahunda.
Bikozwe ubu ngo “byagira ingaruka mbi nyinshi”.
Ibinyamakuru byo mu Bwongereza bivuga ko mbere abantu bagombaga kujyanwa mu Rwanda mu ndege imwe bari 130, bagenda baregera inkiko zikabemerera kuhaguma haza gusigara abatarenga 30, ku buryo abari bagiye kujya mu ndege ubu bari barindwi.
Guverinoma y’u Bwongereza yari yatangaje ko umubare uwo ari wose uboneka, ugomba kujyanwa.