Mu gihe U Rwanda ruyoboye Common Wealth na OIF rukeneye abanyamakuru b’ inzobere mu gutangaza inkuru ku bucuruzi bwambukirana imipaka kugirango rushobora kurushaho guteza imbere igihugu ariko bishingiye mu kuzamura imibereho y’ abaturage.
Iyi ntero ivuga ko itangazamakuru ikeneye abanyamwuga bafite ushobozi bwo gucukumbura, gutara no gutanga inkuru z’ ubukungu bushingiye ahanini ku bucuruzi bwo mu karere yashimangiwe n’ Umuyobozi Nshingwabikorwa wa EPRN/Rwanda, Seth Kwizera.
Muri aya mahugurwa yari yahuje abanyamakuru bandika, bakorera radios ndetse na Televiziyo, hagati ya tariki 8 na 9 Nzeli 2022, Professor Herman Musahara wahuguraga abanyamakuru yabibukije gutinyuka(demistification) gutara no gutangaza inkuru z’ ubucuruzi bwambukirana imipaka ariko bafite ibimenyetso mfatizo(datas).
Prof. Musahara yakomeje kugira ati” Ni byiza gukora inkuru y’ ubucuruzi n’ ubukungu ariko mu buryo bushobora gufasha umuturage wayigenewe(consumers) kuyumva neza n’ ubwo yaba ataragize amahirwe yo kwiga ku rwego ruhanitse.

Musahara yakomeje kuvuga ko kwirinda gukoresha amagambo akakaye,amashusho akomeye ku buryo ukurikirana amakuru abyumva neza kuko umunyamakuru afite inshingano zo kwigisha no gusobanurira abaturage kumva aho ubucuruzi bugana.
Uwundi mutoza muri aya mahugurwa y’ abanyamakuru mu gutara no gutangaza inkuru z’ ubucuruzi mu karere, ku ruhande rumwe, Solange AYANONE yavuze ko itangazamakuru rishobora gutuma abafata ibyemezo bahindura umurongo runaka wabangamiraga imikorere y’ abaturage ariko n’ ibihugu mu gihe hari amakimbirane runaka abayobozi bakaba bakwicarana bakaganira aho kugirango itangazamakuru rikongeze umuriro.
Solange Ayanone yatanze umukoro ku banyamakuru abasaba kumenya ibisobanuro byumvikana baha abaturage ku gituma IYO IBICIRO BYAZAMUTSE KU ISOKO BITONGERA GUHANANUKA NIYO IMPAMVU YATUMYE BYURIRA YABA YAVUYEHO.

Kuri iyo ngingo, Solange yibukije abanyamakuru ko ubwabo batakagombye guhita basubiza ibibazo byose no gutangaza imibare ishaje cyangwa bitekerereje ahubwo bagomba buri gihe kwiyambaza ivomo(sources”).
Abanyamakuru bahuguwe basabye ahanini ko EPRN yajya ibafasha kubona abashinwe ubukungu mu rwego rukuru rw’ igihugu kugirango bahabwe amakuru ku gihe, banasabye kandi yabafasha kubona ubushobozi bw’ amafaranga mu gukora inkuru bwambukirana imipaka zagira ingaruka ku mibereho y’ abantu batunzwe n’ uwo murimo batari bacye.
Politike ku ikoreshwa ry’ ifaranga rimwe, kwambuka umupaka ntacyo umuturage abazwa, ubuyobozi bumwe, isoko rimwe,… ni bimwe mu bintu by’ igenzi aya mahugurwa yibanjeho.

Umuryango w’ abashakashatsi, Economic Policy Research Network/Rwanda wateguye aya mahugurwa ku bufatanye na Friedrich Ebert Stiftung mu rwego rwo kongera abanyamakuru ubushobozi bwo gutara inkuru z’ ubucuruzi zujuje ubuziranenge n’ ubunyamwuga ariko ku nyungu z’ umuturage uri hasi kuko niwe mugenerwabikorwa.
Assumpta G.Gema