Inzego z’ ubuyobozi zinyuranye zemeza ko ihohoterwa rikorerwa abana , ubujura ndetse n’ ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko birimo mu bibazo by’ ingutu bihangayikishije ku buryo bigomba kurushaho guhagurukirwa ndetse bikagezwa mu butabera.
Uyoboye RIB, mu Murenge wa Kinyinya, Dusabimana Jean Bosco yagarutse cyane ku mibare igaragaza uburyo bimwe mu byaha 10 bikomeye byagiye bizamuka cyangwa bimanuka muri Gasabo mu buri Murenge.
Agendeye mu ncamake y’ uburyo umubare w’ ibyaha mu Murenge wa Kinyinya, Dusabimana avuga ko kuva muri Nyakanga, Kanama na Nzeli 2022, ubujura bwari kuri 29, 37, 40.
Gukubita no gukomeretsa byari kuri 27, 15,23, naho ubuhemu bwari kuri 15, 2, 3 mu gihe ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge ni 7,8,4 , uburiganya byari 2,3, 3 naho gusambanya abana habonetse abantu 2,2, 5.
Sheke zitazigamye habonetse umuntu umwe gusa, muri Nyakanga 2022 ,mu gihe muri Kanama na Nzeli nta n’ umwe wafashwe.
Guhoza ku nkeke uwo mwashakanye, habonetse 4,10 , 5 mu gihe kwangiza ikintu cy’ undi habonetse 4,10 na 5.
Kuri ikibazo cyerekeye ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gusambanya ku ngufu ndetse no gukubita umugore, Umuyobozi Mukuru wa Reseau des Femmes Pauvres mu Rwanda, Cresence Mukantabana asanga kenshi bipfira mu nzego z’ ubuyobozi bwibanze.

Ati” Abayobozi barahishira! Ntabwo batanga amakuru muri raporo zabo, kuko uburyo inzego zubakitse mu gihugu ,ihohoterwa ryakagombye kuba ryaracitse burundu, ndetse ntibinirirwe bigera ku mirenge ahubwo abo babihamwa bakagezwa mu butabera bakaryozwa imyifatire yabo.”
Mukantabana yavuze ko Inshuti z’ Umuryango,komite zishinzwe kurwanya ihohoterwa bafatanyije n’ abandi bayobozi bafite ubushobozi bwo gukora ngo ahubwo ntabwo banoza neza inshingano zabo bigatuma ibintu bisubira inyuma.
Ati”Dufatanyije tugomba guhindura strategies kuko ari aho nabonye umugabo akubise umugore we ifuni mu mutwe ntiyapfa ariko arakomereka ariko umugabo ari kwidegembya , nabaza bakambwira ko biyunze, ese umuntu yagukubita agafuni mukiyunga? ndumva uwo umuntu agomba kujyanywa mu butabera agahanwa kuko ni umwicanyi.”
Yasabye ko abayobozi bibanze bareka imvugo igira iti” Ababyeyi bararangaye” ngo kuko abana ari ab’ igihugu niyo mpamvu umuntu wese afite umukoro wo kubarengera.
Umukozi wa Maison d‘Accès à la Justice (MAJ),mu Karere ka Gasabo, Mukayisenga Caroline yakomoje ku bibazo byagiye bigaragara mu mashuli aho abana bakoresha ibiyobyabwenge, batangira kuganirizwa cyane bakangurirwa kumenya uko amategeko yabarengera mu gihe bahohotewe ndetse n’ ibihano babona mu gihe bakoze ibyaha.
Ati”Ubwo twasuraga ibigo by’ amashuli muri Gasabo mu karere ka Kacyiru twasanze ibibazo byinshi biri mu bana bishingiye ku mbonezamubana ni ukuvuga byinshi bibokamye bituruka mu miryango yabo”.
Mukayisenga yavuze uburyo ubusinzi buri ku isonga mu gusenya ingo muri iki gihe, yatanze urugero rw’ umugore ujya mu kabari saa tatu za mu gitondo asize uruhinja rw’ amezi 3 mu rugo, akavamo saa munani za nijoro umugabo yajya kumwinginga ngo atahe akihakana umwana agira ati” Uwo mwana ntabwo ari uwanjye niba naranamubyaye nawe murere.”
Abayitabiriye banzuye ko kugira ngo ibi byaha bibangamiye sosiyete ndetse binadindiza iterambere ry’ ubutabera bikimirwe bigomba kuva ku bushake n’ ubwitange bw’ impande zose ndetse n’ abaturage bafite umutima wo gukunda igihugu.
Iyi nama nyunguranabitekerezo yateguwe na Center For Rule of Law Rwanda(CERURAR) ifatanyije na Never Again ,ku isanganyamatsiko ivuga ku bidindiza iterambere ry’ ubutabera n’ ingamba zo kubikemura mu Karere ka Gasabo by’ umwihariko mu Murenge wa Kinyinya.
Ineza CARINE