Umuyobozi wa Entreprise Urwibutso Dr SINA Gerard akomeje kwesa imihigo, nyuma yo kumenyekana mu bucuruzi bw’ibyo kunywa bitandukanye n’ibyo kurya ndetse no guhanga udushya kuri ubu yamaze guhabwa n’Impamyabumenyi y’Ikirenga mu bukungu ya Doctorat.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare, 2023 ukaba warabereye kuri Kiliziya ya st Gerard yubatswe na Dr SINA Gerard ikaba iherereye mu Karere ka Rulindo.
Uyu muhango witabiriwe n’Abanyacyubahiro batandukanye barimo Karidinali Kambanda Antoine wanayoboye uyu muhango akaba yari n’umushyitsi mukuru w’ibibirori.
Aganira n’Itangazamakuru Dr Sina Gerard yavuzeko ko iyi mpamyabumenyi y’ikirenga ivuze ko mu rwego rw’ubukungu imuha icyizere cyo kujya mbere mu iterambere ry’ubukungu no gukomeza guhanga imirimo ifitiye igihugu n’isi yose muri rusange cyane ko ibyo akora bigera hanze ku isi hose kandi ko abanyarwanda baba bihagije.
Ikindi ni uko ishuri College Foundation Sina Gerard urubyiruko rurererwamo azarugeza heza nkuko yabyiyemeje ubwo yaritangizaga.
Yashoje avuga ko nkuko intego ye ya buri mwaka hari ikintu gishya agomba kugeza ku Banyarwanda n’Isi muri rusange, intego ye aracyayikomeje abanyarwanda bakaba bagomba guhora bitegura agashya agomba kubagezaho buri mwaka kuko atazigera acika intege.
Dr Sina Gérard washinze Entreprise Urwibutso ihereye mu Karere ka Rulindo, aherutse guhererwa Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro mu gihugu cya Mexique (Azteca University) biturutse ahanini ku bikorwa iki kigo gikora mu kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ndetse n’akamaro bifitiye abaturage muri rusange.
Kaminuza ya Azteca kandi yagendege ku kuba Entreprise Urwibutso yarubatse ishuri ryigisha ahanini ibirebana n’ubuhinzi n’ubworozi.
Dr Sina Gérard kandi aherutse gushyira ahagaragara ibitabo bitandukanye birimo icyitwa Dr Sina Gérard, Umuhangamirimo mu rugendo rw’ubuzima kiri mu ndimi enye, kikaba gikubiyemo indangagaciro zaranze imikorere ye n’inyungu ibikorwa bye byagiriye abaturiye aho akorera.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Wungirije Ushinzwe Ubukungu, Mutsinzi Antoine yavuze Dr Sina Gérard afite uruhare rukomeye mu iterambere ry’abaturage baba abo muri aka Karere ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kuko nk’ubu afite abakozi barenga 500 bahoraho n’abandi bakorana na we umunsi ku munsi.
Norbert Nyuzahayo