Abaturage baturiye imipaka n’ikirwa cya nkombo ni bamwe mubaturage bakunda guhura n’abantu batandukanye kubera guturana n’ igihugu cya Repeburika iharanira Demokarasi ya Congo ibyo bishobora gutuma bamwe muri bo bashobora kugira ibishuko cyangwa ubwirinzi bucye mu kwirinda icyorezo cya sida, abaturage batuye ku kirwa cya Nkombo bakora umwuga w’uburobyi bavuga ko nubwo bahura n’abantu batandukanye ariko bagerageza gukomeza kwirinda icyorezo cya sida mu buryo batandukanye bigishijwe.
Bavuga ko hari byinshi bigishijwe n’abashizwe ubuzima,tuganira n’umwe mubarobyi witwa Emmanuel Bagaya Yavuze ko mukazi bakora harimo imbogamizi nyishi zishobora gutuma bandura icyorezo cya sida.
Ati :”iyo turi kuroba tumara igihe kinini tutari kumwe n’imiryango yacu kandi duhura n’abantu benshi barimo abo muri RDC kandi abakiriya batugana abenshi usanga ari igitsina gore”
Emmanuel Bagaya akomeza avuga ko mugihe cyose bamara mu mazi bakoresha uburyo butandukanye birinda icyorezo cya sida.
Ati :”uwo binaniye kwifata akoresha agakingirizo, ‘ikindi nuko n’uwaba muri bo afite ubwandu bw’agakoko gatera sida afata neza imiti igabanya ubukana, dukorana neza n’inzego z’ubuzima kugirango turusheho kwirinda no kurinda abandi icyorezo cya sida n’izindi ndwara”.
umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa nkombo bwana aphodis sindayiheba Avuga ko nk’ubuyobozi bakora uko bashoboye mukwigisha abaturage kwirinda icyorezo cya sida ndetse n’izindi ndwara bitewe n’aho batuye kubarobyi bavuga ko bahugurwa burigihe kugira ngo badateshuka mu kwirinda kuko bo bahura na beshi batandukanye harimo nabo mu gihugu cy’abaturanyi .

Abaturiye imipaka itandukanye ikikije akarere ka Rusizi nabo bagaragaza ko n’ubwo bafite ibibazo bitandukanye by’abatuye mu gihugu cya Repeburika iharanira Demokarasi ya Congo bagifite imyumvire ikiri hasi kucyorezo cya sida bamwe mubaturiye imipaka w’Urwanda na Congo ahitwa imururu bakunda kwita kuru sizi rwa kabiri bagaragaje ko n’ubwo baturanye n’igihugu cya Congo bagerageza kwirinda icyorezo cya sida.
Mujawayezu Sifa utuye mumurenge wa Mururu Akagali Ka Tara Avugako bitewe n’ibishuko byabanyekongo hatabaye kwinda bahura n’ibibazo byinshi biva ku cyorezo cya sida.
Ati:” akenshi abanyekongo bakoresha amafaranga bashaka abo baryamana nabo kandi bitewe n’amafaranga ni nawe wagutegeka uburyo mubikoramo icyo gihe rero hatabayeho kugira ubushishozi no kwirinda byaba bibi kuritwe nkabaturiye uyu mupaka”.

akomeza bavuga ko bahora bigishwa n’ubuyobozi butandukanye cyane cyane abo mu nzego z’Ubuzima ibi kandi bivugwa baturiye ikibaya cya Bugarama naho usanga abahatuye bahura abantu benshi bava muri Congo kubera ubucuruzi butandukanye aho usanga abava muri congo ahitwa kamanyora buvira na handi baza kugura cyangwa kugurisha bicuruzwa bitandukanye mu Rwanda baba bafite amafaranga ari nayo bakoresha bashukisha abanyarwanda.
Ndayizeye utuye mumurenge wa Bugarama akagali ka Nyange umuduguduMihabura yavuze ko ukurikije uko ikibaya cya Bugarama giteye n’urujya n’uruza rw’abantu abaturage batirinze byaba ibibazo kuko abenshi mubaturuka muri congo baza murwanda usanga baba bafite amafaranga menshi kandi baba bashaka kuryamana n’abakobwa bo mu Rwanda Avuga ko n’ubwo ibyo byose bihari ariko ubuyobozi burushaho kwigisha abaturage kwirinda ibishuko byatuma bagwa mu mitego yatuma bandura cyangwa kwanduza icyorezo cya sida ibi kandi bishimangirwa n’uyu witwa Ikizanye rozine winyaka 28.
Avugako we nk’urubyiruko n’abagenzi birinda ibishuko byose byatuma biyangiriza ubuzima Avuga kandi kubera amasomo bahawe ku cyorezo cya sida bagerageza kwirinda uko bishoboka hanabaho kurifata bagakoresha agakingirizo akomeza Avugako kubera Leta nziza yigisha abaturage kwirinda no kurinda abandi icyorezo cya sida nabo bakomeza kurushaho guhangana no guhashya icyorezo cya sida.tuvugana numuyobozi wakarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y,abaturage madame Dukuzumuremyi Anne Marie avugako nkubuyozi bakomeza kwigisha abaturage kwirinda icyorezo cya sida akomeza avugako bakora ubukangurambaga butandukanye ndetse bagafatanya ninzego zishinzwe ubuzima mukwigisha asoza avugako nkakarere gakora kumipaka yibihugu bibiri[uburundi na DRC]bagerageza kurinda abaturage icyatuma bagira imyico itatari myiza .
Gaston Rwaka
Top site ,.. i will save for later !
Top site ,.. amazaing post ! Just keep the work on !