
Ikigega iterambere fund nikigo cyangwa ikigega kigamije kuzamura ubukungu bw’abanyarwanda binyuze mukwizigamira aho buri muntu wese ashora kwizigamira uhereye kumafaranga 2000Frw; iki kigega kikaba cyakira abantu bose yaba umuntu kugitike amatsinda. kubijyanye ninyungu nicyo kigo kimari cyonyine cyunguka amafaranga meshi kuko cyunguka 11%hatarimo imisoro’ bamwe mubizigamye muri iki kigega bagaragaje ko bamaze kugira inyungu nyishi cyane berekana ko hari aho cyabakuye noho bageze mubiganiro nyungurana bitekerezo byabaye munama rusange yahuje abanyamuryango b,Ikigega iterambere fund hagaragajwe uburyo butandukanye bwatuma barushaho kwiteza imbere.abanyamuryango bagaragaje ko bishimira uburyo Ikigega iterambere fund kirushaho kuzamura uburyo bwiterambere ryabo mukwizigamira tuganira nuyu witwa J Nepo Turatsinze ukomoka mu karere ka Nyanza yavuzeko yishimira byinshi amaze kugeraho binyuze mukigega agaragazako inyungu yakuye mukwizigamira yayoreye kuyo yizigamiye akabasha kwiyubakira inzu akomeza ashishikariza abaturage kugana RNIT Ikigega iterambere fund kuko ariho hari inyungu numutekano kumafaranga wizigamiye .abayobozi ba RNIT Ikigega iterambere fund beretse abanyamuryango inyungu zitandukanye zabonetse; ndetse bagiye gukora uko bashoboye bongere ubwiyongere bwa abanyamuryango mukugaragaza ibyakozwe mumwaka washize bungutse abanyamuryango Ibihumbi bitanu ndetse ko inyungu yavuye kuri 11.22%mumwaka wa 2021
ikagera kuri 11.42%mumwaka 2022 nanone bagagagaje ko Umwaka wa 2022 waranzwe n’ibikorwa bitandukanye bijyanye n’ubukangurambaga hafi mu Gihugu hose, binyuze mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse n’ubufatanye mu rwego rw’imyidagaduro n’imikino mu kwamamaza ibikorwa by’iki kigega, aho umusaruro wavuyemo wagaragariye mu bwiyongere bw’abizigimira haba ku giti cyabo cyangwa abanyura mu bimina.Ni ibikorwa byatumye ugereranyije n’umwaka wa 2021 ubwizigame bwiyongera kugera hafi kuri miliyari 10, kuko bwavuye kuri miliyari 18 bukagera kuri miliyari 28, hanasubizwa amafaranga bene yo agera kuri miliyari 4.Kimwe mu bikorwa iki kigega cyishimira ko byagezweho mu mwaka wa 2022 harimo amafaranga y’inyungu yabonetse agera kuri miliyari 2.3, avuye kuri miriyari 1.9 yari yabonetse mu mwaka wa 2021.Umuyobozi w’Inama y’abahagarariye abanyamigabane mu kigega RNIT Iterambere Fund, Dr. Joseph Nzabonikuza, avuga ko kuba inyungu irimo kugenda izamuka bivuze ikintu gikomeye cyane ku banyamuryango.Ati “Bivuze ikintu gikomeye cyane kuko iri shoramari rikomatanyije risaba ko amafaranga uko aba menshi ni na ko amahirwe yo kubona inyungu nyinshi bishoboka, kubera ko aya mafaranga dushyira hamwe buri muntu ku giti cye ashora mu mpapuro mpeshwamwenda za Leta, ni byo twahisemo kugira ngo abantu bafite amikoro aciriritse bifatanye n’abafite amafaranga menshi bityo ashorwe ari menshi, ariko byumvikane ko wa wundi ufite menshi n’ufite make inyungu ni imwe kuko 11.42% ni inyungu twese tubona uko waba ngana kose”.Ubwo abanyamuryango bahuraga ku nshuro ya kane n’ubuyobozi bw’iki kigega kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023, hagamijwe kugira ngo bagaragarizwe ibyagezweho mu mwaka ushize, umuyobozi Mukuru wa RNIT Iterambere Fund, Jonathan S. Gatera, yavuze ko kuba ikoranabuhanga bakoresha ryaravuguruwe bizarushaho korohereza abanyamuryango.Jonathan Gatera avuga ko barimo gutekereza uburyo n’amafaranga y’amanyamahanga yajya abitswa kugira ngo birusheho korohereza abari muri DiasporaYagize ati “Ubu ibintu byose byarorohejwe kandi biri mu Kinyarwanda no mu Cyongereza, twizera ko abantu benshi babyumva, byoroheje uburyo bwo kwiyandikisha, kwinjira, gusaba serivisi y’amafaranga, uburyo bwo kuba wahererekanya umutungo wawe mu kigega ukawuha undi, ibyo byose ni ibintu byazanywe n’iryo koranabuhanga bitariho”.Mu rwego rwo gukomeza korohereza abanyamuryango ubuyobozi bwa RNIT Iterambere Fund buvuga ko harimo gutekerezwa uburyo abari muri Diaspora bashobora kwizigamira bakoresheje amafaranga y’amahanga kubera ko kuba bitarashoboka ari kimwe mubituma umubare wabizigamira n’abanyamuryango uba muke akomeza asaba abaturage bose bagana RNIT Ikigega iterambere fund kuko ariho hari umutekano mubwizigame ndetse n’inyungu yagutse.
UMWANDITSI: NTIHABOSE Dieudonné