Red Rocks Initiative ni umuryango nyarwanda washinzwe mu mwaka wa 2017, ukorera I Nyakinama mu karere ka Musanze, ukomeje kuza imbere mu kubungabunga ibidukikije binyuze mu bukerarugendo mu rwego rwo kurwanya ingaruka zishobora kuba ku bidukikije.
Mu kiganiro na Oasisgazette, Bwana GREG Bakunzi uyobora Red Rocks Initiatives yavuze ko iki kigo gikora ahanini ibijyanye no guhuza ubukerarugendo n’ibikorwa bitandukanye by’iterambere rirambye( sustainable development) binyuze muri gahunda zitandukanye bakora nk’ubukerarugendo bushingiye ku muco.
Aha yagize ati:” Kubungabunga ibidukikije biciye mu bukerarugendo ni igikorwa gikomeye duha agaciro cyane kuko kiri muri bimwe bituma ubuzima bw’abaturage budahungabana bakagira ubuzima bwiza binyuze mu bikorwa dukora kandi ko kubyitaho bikwiye kuba inshingano ya buri wese ntibiharirwe abayobozi gusa.”
Aha yavuze kandi ko kugeza ubu bitewe n’ibyo bamaze gukora ubuzima bw’abaturiye Parike y’I Birunga bwahindutse ndetse anongeraho kobazakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa babo mu kurushaho guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Bimwe m u bindi bikorwa by’ ingenzi bya Red Rock Initiatives iteganya gukora ni ukwagura aho ibikorwa babikorera bakanabijyana mu zindi ntara z’igihugu zikorerwamo ubukerarugendo, birimo kujyana abantu gusura amaparike ndetse no kubatembereza ahantu nyaburanga.
Kugeza magingo aya, Red Rock Initiatives ifite abafanyabikorwa batandukanye bakorana muri gahunza zayo zo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco barimo Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere( RGB) ndetse na Climate Change Network n’abandi.
Matata Christophe N.