RDF yemeje urupfu rw’umusirikare wa Congo warasiwe i Rubavu

0 0
Read Time:1 Minute, 18 Second

Igisirikare cy’u Rwanda cyemeje amakuru y’urupfu rw’umusirikare wo mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, warasiwe i Rubavu

Ahagana saa 17h35 kuri uyu wa 3 Werurwe 2023 nibwo umusirikare w’ingabo za RD Congo ( FARDC) yambutse umupaka ava mu gihugu cye arasa ku basirikare b’u Rwanda barinze umupaka.

Byabereye hagati ya Grande Barrière na Petite Barrière mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda.

RDF mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu, yasobanuye ko ubwo abasirikare ba RDF baraswaga birwanyeho, bica umusirikare wa FARDC.

Uyu musirikare wa FARDC yaguye ku mupaka ku ruhande rw’u Rwanda nk’uko biri muri iryo tangazo.

RDF ivuga ko abandi basirikare benshi ba FARDC barashe ku basirikare b’u Rwanda ariko umuriro uhagarikwa mu gihe gito. Ubu haratekanye.

Igisirikare cy’u Rwanda cyemeza ko atari ubwa mbere abasirikare ba Congo binjiye ku butaka bw’u Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.

Kugeza ubu itsinda rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa ( EJVM) ryamaze kumenyeshwa ibyabaye, ndetse byitezwe ko riza gukora iperereza.

Source: Umuseke.rw

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

You May Also Like

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *